Ngororero: Umuganda wihariye w'urubyiruko waranzwe no kurengera ibidukikije
Uyu munsi mu Karere ka Ngororero habaye igikorwa cy'umuganda wihariye w'urubyiruko wateguwe ku rwego rw'Igihugu.
Ku rwego rw'Akarere ka Ngororero wabereye mu Murenge wa Matyazo, Akagali ka Gitega, Umudugudu wa Barama.
Umuganda witabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Mme UWAMBAJEMARIYA Florence, ari nawe mushyitsi mukuru muri iki gikorwa,cy'itabiriwe kandi na Honorable Depite Emmanuel KAREMERA hamwe n'itsinda bari kumwe. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana NKUSI Christophe ari kumwe na VM Asoc Madame Mukunduhirwe Benjamine n'Inzego z'umutekano zikorera mu Karere, inzego zihagarariye urubyiruko mu Karere, abaturage b'Umurenge wa Matyazo, abanyeshuri bigira mu bigo by'amashuri bya TTC Muramba, CIC Muramba na ESECOM Rucano


Umuganda waranzwe no gutera ibiti 4000 bivangwa n'imyaka byatewe kuri hegitari 7.
Urubyiruko n'abandi bitabiriye umuganda, nyuma yo gutera ibiti bahawe ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti : " INTEKEREZO SHINGORO Y'IMIYOBORERE Y'URWANDA KUVA 1994".
Nyuma y'umuganda habaye inama yahuje Intumwa za rubanda n'abaturage. Abaturage bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo. Barifuza ibikorwa remezo nk'imihanda, amashanyarazi n'ibiraro. Ibibazo byabajijwe byahawe ibisubizo.
Intumwa za rubanda zanaganiriye n'abavuga rikumvikana b'umurenge wa Matyazo, basuye imishinga y'iterambere, banasura ibikorwa by'iby'iciro byihariye (urubyiruko, abagore, abafite ubumuga n'abageze mu zabukuru).
Umunsi wasojwe abadepite basura ikigo cya APAX Muramba aharererwa abana bafite bumuga butandukanye muri gahunda y'uburezi budaheza.
NYUMA Y'UMUGANDA WIHARIYE W'URUBYIRUKO HABAYE IBIGANIRO BITANDUKANYE







Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…