Ngororero: Umuganda wabaye uw'ibyishimo n'umushyikirano
Nyuma y'imyaka hafi 2 umuganda udakorwa neza kubera Covid-19 uw'uyu munsi wari ibyishimo mu Karere ka Ngororero. Umuganda wabereye mu mirenge yose; ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Ngororero mu kagari ka Mugano. Umushyitsi nukuru muri iki gikorwa yari Minister wa MINEMA akaba n'imboni y'Akarere ka Ngororero Hon. Kayisire Marie Solange wari kumwe n' umunyambanga nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba madame Uwambajemariya Florence,
Bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza n''inzego z'umutekano. Bifatanije n'abaturage mu kurwanya isuri ku misozi ihanamye no gutunganya amazu y'abatishiboye.


Mu ijambo yagejeje ku baturage Minister Kayisire yavuze ko abazaniye intashyo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abashimira uburyo bitabiriye umuganda ari benshi maze abasaba gukomeza guhangana n'ibiza barwanya isuri kandi bazirika neza ibisenge by'amazu. yongeyeho ko uyu muganda utaherukaga ubaye umwanya mwiza wo gushyikirana no kungurana ibitekerezo kw'iterambere ku bantu bataherukanaga.
Nyuma y'umuganda habaye ibiganiro bitandukanye birimo kwitegura guhangana n'ibiza mu gihe cy'imvura nyinshi iri imbere, kurwanya imirire mibi n'igwingira, kugarura abana mw'ishuli, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwirinda Covid-19, kwikingiza, gutegura neza igihembwe cy'ihinga, kwirinda amakimbirane mu miryango no kwitegura amatora y'inzego z'abikorera (PSF) n'izindi gahunda za Leta zijyanye n'imibereho myiza y'abaturage.
Abaturage bishimiye umuganda bavuga ko ari umwanya ukomeye wo guharanira iterambere, kungurana ibitekerezo no gusabana. Banabonye umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bizitabwaho mw'igenamigambi ry'umwaka wa 2022/2023.




Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…