Ngororero: Umufatanyabikorwa SEVOTA akomeje ibikorwa by'isanamitima
Uyu munsi tariki ya 3 Nzeri 2021, mu karere ka Ngororero, muri salle ya Paroisse Rususa, habereye amahugurwa y'abayobozi b'amatsinda y'ubufatanye n'ubufashanye bari kumwe n'abayobozi b'utugari .
Bahuguwe ku gukira ibikomere no gukora ubujyanama bibanda ku gutega amatwi mu gihe bumva ababagana.
Umuhuzabikorwa wa SEVOTA yabasobanuriye imikorere yayo , ababwira n'uburyo yaguye umushinga Iwacu ni amahoro ukagera mu mirenge yose, n'impamvu abayobozi b'utugari batumiwe kugirango badufashe muri gahunda y' ubumwe mu ngo z' amahoro, abazigize bakaba Bandebereho nabo bakakira neza abantu benshi babagisha inama.
Mme Mujawimana Clarisse ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku bitaro bya Kabaya yigishije ku bikomere by'umutima n'ubudaheranwa. Yasobanuye zimwe mu mpamvu zitera ibikomere n'ibiranga uwakomeretse :
- Ubukene mu muryango
-Intambara
- Kutitabwaho
- Amateka mabi y'umuryango uvukamo
- Igisuzuguriro
Ibiranga uwakomeretse:
- Kumva ko nta wundi umeze nkawe
- Kwiyanga
- Kumva ari wowe wafashwa gusa
- Kwigunga
- Kwitinya
- Kwitakariza icyizere
- Guhora wikanga abakugirira nabi
- Kwiyanga kandi nawe ukumva nta wundi ugukunda.
- Kwiyahura n'indwara zo mu mutwe.
Mme Mkankuriza Colette ukora ku Kigo nderabuzima cya Rususa yigishije k'ubujyanama no gutega amatwi.
Yababwiye intambwe zo gutega amatwi neza n'ibiranga umujyanama mwiza.
Habaye kandi ubwunganizi bwa Mme Mukahabeshimana Didacienne ku muco w' ibiganiro mu ngo, gukumira no gukemura amakimbirane mu ngo kandi nta kubogamira uyu n'uyu.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bagaragaje ibibazo bahabwa ibisubizo. Batanze ibyifuzo banashimira SEVOTA uruhare rukomeye rwayo mu kubaka umuryango nyarwanda binyuze mw'isanamitima
Inama yashojwe hakorwa gahunda y'ubukangurambaga n'abayobozi b'utugari, izatangira bitarenze ku ya 20 Nzeri 2021.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…