Ngororero: Umufatanyabikorwa RTV yatangije ibikorwa ku mugaragaro

Mu murenge wa Kageyo habereye igikorwa cyo
gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by'umufatanyabikorwa Raising The Village ( RTV) mu karere ka Ngororero.

Igikorwa cyayobowe n' umuyobozi w'akarere, Bwana NKUSi Christophe ari kumwe n'intumwa y'Intara y'Iburengerazuba  ushinzwe gahunda yo kwikura mu bukene ku buryo burambye (graduation).

Nyuma yo gutaha ivomero ryubatswe mu mudugudu wa Nyamatanga Umuyobozi w'umushinga ku rwego rw'igihugu Madamu MBABAZI Justine ari kumwe na Bwana Evans AINE ushinzwe igenamigambi n'iyaguka ry' umushinga waje ahagarariye umuyobozi w'umushinga mu karere ka Afrika y'iburasirazuba hamwe n'abandi bakozi  b'umushinga barimo ukorera mu kagari ka Nyamata n'uwo mu kagari ka Mukore yakomeje avuga n'ibindi bizakorwa n'inkunga izahabwa abaturage ngo biteze imbere. 
Habaye igikorwa cyo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati y'akagari na RTV mu maso y'abaturage.
Uhagarariye umuyobozi ku rwego rw'Afrika y'iburasirazuba yavuze ko kugirango umushinga uzakomereze mu yindi mirenge no mu tundi turere bizaterwa n'uko abaturage ba Kageyo bazaba bitwaye.
Hatanzwe ubuhamya bw'uwaturutse mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago hemeranywa ko hazakorerwayo urugendo- shuri.

Umuyobozi w'akarere yaashimiye Ubuyobozi bwiza  bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame "udutoza guhoza umuturage ku isonga binyuze mu mishinga igamije kumuteza imbere."
Yashimiye kandi RTV yahuje n'ibyifuzo by'abaturage mu mirimo y'ubuhinzi n'ubworozi ku butaka buto kandi bufite ibibazo, mu isuku n'isukura n'imishinga y'iterambere rusange. Yashimiye abaturage abasaba kubyaza umusaruro amahirwe babonye. Yabasabye gukora kinyamwuga bakihaza mu biribwa bagasagurira amasoko. Yashoje agaruka kuri gahunda za Leta zitandukanye ( gusigasira umutekano, ubwisungane mu kwivuza, itorero mu biruhuko, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage,.... ).
Hatanzwe imirama y'imboga n'ibikoresho byo gutegura igihembwe cy' ihinga cya 2026 A.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->