Ngororero: Umufatanyabikorwa INGOBYI ACIVITY wagaragaje umushinga mushya wo kuvana abatuye umurenge wa Kageyo mu bukene
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mme MUKUNDUHIRWE Benjamine yakiriye Itsinda ry’Abakozi bakora muri USAID/ INGOBYI ACTIVITY /zone y’Iburengerazuba ryari riyobowe na Bwana Jean Bosco BAZIMAZIKI.
Bagaragarije Akarere umushinga mushya ugamije kuzamura ubushobozi bw'abaturage binyuze mu matsinda yo kwizigamira ( Saving for Transformation) bityo abaturage bakennye bagahindura imyumvire ibaganisha ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza ( MUSA) , kugira ubushobozi bwo kwigira mu mu mirire no gukemura ibindi bibazo bibangamiye n'imibereho myiza yabo.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na WORLD VISION binyuze muri USAID/ Ingobyi Activity.
Inama yitabiriwe kandi n’umuyobozi w’ishami ry’ubuzima, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza, umuyobozi w’ishami ry'shoramali n’amakoperative abakozi bo mw'ishami ry’ubuzima, umukozi ushinzwe iterambere ry’imiryango n’uwari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Kageyo uwo mushinga uzakoreramo.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo k’uburyo umushinga uzakora n’abagenerwabikorwa bawo , VM Mukunduhirwe yijeje umufatanyabikorwa ubufatanye bw'Akarere bityo abagenerwabikorwa bakivana mu bukene bukabije, bakabona uburyo bwo kwishyura MUSA, bakanabona serivise z’ubuzima bakeneye banakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo. Hifujwe ko ibikorwa by'uyu mushinga mushya byagera no mu yindi mirenge
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…