Ngororero/umrenge wa Nyange: Minisitiri Mbabazi yibukije ko buri wese agomba gukomera ku ngagaciro y'ubutwari

Kuri uyu wa 19/03/2022 hizihijwe ku nshuro ya 25  ubutwari bwintwari z'Imena z'abanyeshuli b'i Nyange. Ibirori byabimburiwe no gusura inzu y'amateka  agaragaza  ubutwari bw'aba banyeshuli no gushyira indabyo ku gicumbi cy'intwari.

Ubuhamya kuri ubu butwari bwatanzwe na Bwana Sindayiheba Phanuel umwe mu barokotse igitero cy'abacengezi   bibumbiye muri  Association Komezubutwari. Yagaragaje uburyo bakomeye ku bunyarwanda mw'ijoro ryo kuwa 18 rishyira uwa 19/03/1997 ubwo basabwaga n'abicanyi kwitandukanya bakurikije icyo bitaga amoko icyo gihe bagasubiza bati: "Twese turi abanyarwanda".

Ibi birori byitabiriwe na Minisitiri w'urubyiruko n'umuco Mbabazi Rose Mary, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko François, umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imidari n'Impeta by'Ishimwe (CHENO)  Mukasarasi Godelive n'izindi  intumwa za CHENO n'inzego z'umutekano. Bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe.

Umunsi waranze n'amagambo n'ibirori byarataga ubutwari bw'aba banyeshuli. Mw'ijambo rye Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yagarutse kuri ubu butwari agira ati: " kuba intwari ntibisaba kuba ufite imyaka iyi n'iyi, kuba uri mw'idini runaka cyangwa ngo ube uri igitsina gabo cyangwa gore. Ahubwo bisaba kugira umutima w'ubunyangamugayo n'ubwitange"
 Umushyitsi mukuru Minisitri Mbabazi yagize ati: "abana bato bashoboye ibyananiye abakuru gito. Ati nibabere urugero ibyiciro byose  dukomeze gushyigikira igihuza abanyarwanda aribyo sano muzi y'ubunyarwanda twese dusangiye; twima amatwi abashaka kutuvutsa iyi ndangagaciro." Yakomeje agira ati "ubutwari nibwo bwahanze u Rwanda buri wese akaba asabwa kubukomeraho kuko ni inshingano ntakuka."
Yashimiye abafatanyabikorwa barimo Rhénanie Palatinat bafashije mu kuvugurura inzu y'Amateka y'Intwari z'i Nyange.


 


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->