Ngororero: Ubuyobozi bw'Akarere bwafashe mu mugongo imiryango y'ababuze ababo bakubiswe n'inkuba
Hari ku mugoroba wo kuwa 8/07/2024 ubwo hagwaga imvura itunguranye ivanze n'inkuba nyinshi abantu 6 bakitaba Imana bakubiswe n'inkuba. Mu murenge wa Nyange hapfuye umuntu 1, mu wa Kabaya 2, mu wa Sovu 2 no muri Muhanda1. Ubuyobozi bw'Akarere bwihutiye kwihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse no kuyifata mu mugongo ku buryo butandukanye.
Mu kiganiro yagiranye n'ibitangazamakuru umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yavuze ko iyi mvura yarimo inkuba nyinshi yaje itunguranye ku mugoroba ahagana mu ma saa mbiri z'ijoro kubw'amahirwe make hakaboneka imiryango yagiriyemo ibyago, abantu bakaza gukubitwa n'inkuba.
Yakomeje yibutsa abaturage ko igihe imvura irimo inkuba iguye bagomba kwibuka amabwiriza yatanzwe na Minisiteri ishinzwe imicungire y'ibiza akurikira:
- kwihutira kugama mu nzu iri hafi, ukava byihuse mu mazi;
- kwirinda kugama munsi y'ibiti;
- kirazira gukoresha telefone mu gihe cy'imvura nk'iyo;
- kirazira kureka amazi cyangwa gukora indi mirimo hanze mu mvura nk'iyo;
- gucomokora ibyuma byose bikoreshwa n'amashanyarazi;
- kwirinda kwegera hafi y'iminara y'itumanaho cyangwa hafi y'uruzitiro rukozwe mu byuma;
- by'akarusho gushyira imirindankuba ku nyubako.
Nyuma habayeho guherekeza abitabye Imana mu mirenge yavuzwe hejuru. Ubuyobozi bw'Akarere bwabaye hafi imiryango yabuze ababo ndetse bunayifata mu mugongo.
Ni umuhango wagaragayemo umuyobozi w'Akarere, umwungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick, senateri Dr Havugimana Emmanuel n'intumwa ya MINEMA. Abaturage nabo batabaye ari benshi nk'uko bisanzwe mu muco wa kinyarwanda.




Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…