Ngororero: "Ubumwe n'ubudaheranwa nizo mbaraga zacu": Mayor Nkusi

Ukwezi kwahariwe kuzirakana ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda ku nsanganyamatsiko igira it: "uruhare rwa buri munyarwanda mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda"  kwatangirijwe ku rwego rw'Akarere mu murenge wa Hindiro. Uyu muhango wayobowe n'umuyobozi w'akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n' umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine n'inzego z'umutekano. Abaturage bakurikiranye ikiganiro gikubiyemo ibishyitsi bishimangira ubumwe bw'abanyarwanda.
Mayor Nkusi: "turi mu mudendezo wuje ubumwe n'ubudaheranwa dukesha Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uharanira ubudahwema iterambere ry'abanyarwanda bose. Muze twubake ubumwe butajegahega kuko ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu."


Aganira n'abaturage Mayor Nkusi yagarutse no ku ipfunwe Akarere ka Ngororero gaterwa no kuba kari ku mwanya wa mbere mu kugira abana bagwingiye. Yavuze ko umwana wagwingiye adashobora kuzubaka ejo hazaza bityo igihug kikaba gitakaje imbaraga n'bukungu. Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane no kutabyara abarenze ubushobozi bwo kubarera kuko nabyo biri mu bikurura imirire mibi nadetse n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Aha yerekanye ko umuryango ufite amakimbirane usanga ariwo utubahiriza gahunda za Leta zirimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwiteganyiriza muri Ejo Heza, gukangurira abana gukunda ishuli,...
Umuyobozi w'Akarere yanabibukije uburyo bwo kwirinda indwara ya Ebola yagaragaye mu gihugu gihana imbibi n'u Rwanda.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->