Ngororero: U-Saccos zigiye guhurizwa muri D-Saccos

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama yamuhuje n'intumwa za Banki Nkuru y'Igihugu (BNR), iza Minisiteri y'Imari  (MINECOFIN), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abayobozi b'Imirenge SACCOs uko ari 13.
Inama yunguranye ibitekerezo kuri  The professionalisation of SACCs. Ni
uburyo za SACCOs 13 z'imirenge (U-Saccos) zigiye guhurizwa (consolidation)  muri Sacco imwe y'Akarere (District SACCO) D-Saccos; ariko serivisi zigakomeza gutangirwa mu mirenge.
Uku kuzihuriza hamwe bizatuma umu client ashobora kubona serivisi akeneye aho yaba ari hose mu Karere. Kubera ko District SACCOs zizakorana hagati yazo zizaba zifite ingufu ku buryo zidashobora guhungabana. Nazo zizibumbira muri Cooperative Bank k'uburyo umu client azabona serivisi akeneye aho yaba ari mu gihugu hose.
Iki gice cya consolidation y'Imirenge Saccos cyabanjirijwe n'icy'itwa automation.
Kugeza ubu Imirenge SACCOs 416 yose ikorera muri automation.  Mu byiza bya automation harimo kwihutisha services, koroshya ubugenzuzi ku buryo bukumira ubujura,  kwihuta mu gutanga raporo.
District SACCOs 13 zimaze gushingwa mu gihugu.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->