Ngororero: "Twitabire umurimo wo soko y'imibereho myiza"- Minisitiri w'Intebe Ngirente

Minisitiri w'Intebe R.Hon. Dr Edouard Ngirente yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Yaje kwifatanya n'abaturage gutangiza igihembwe cy'ihinga 2025 B.  Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya ahatewe imbuto y'ibirayi kuri site ya Mwendo.

Nyuma y'iki gikorwa Minisitiri w'Intebe yagejeje ku baturage 
ubutumwa  bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwo gukomeza kubungabunga umutekano no kwitabira umurimo wo soko y'imibereho myiza,  kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye  urangwa n'ingo ziteye imbere, abana biga,  uzira amakimbirane, imirire mibi, igwingira n'ibiyobyabwenge.

Abaturage batanze ubuhamya kw'iterambere bamaze kugeraho mu buhinzi n'ubworozi n'uburyo intambwe bamaze gutera itazasubira inyuma.
Nyuma yasuye uruganda rutunganya amabuye y'agaciro mu murenge wa Ngororero.
Yari aherekejwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Dr Mugenzi Patrice,  uw'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Cyubahiro Bagabe Marc, Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma Madame Mpambara Ines, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Madamu Kayisire Marie Solange, Umunyamabangawa wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Bwana Rwigamba Eric.
Yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, abayobozi,  b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere, Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi n'abaturage b'Umurenge wa Kabaya.

URUZINDUKO RWA MINISITIRI W'INTEBE MU MAFOTO


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->