Ngororero: Turi mu bihe by'ibikorwa byinshi, amagambo make- Mayor Nkusi

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama yaguye y'ubuhinzi yahuje abafatanyabikorwa ARCOS  Network, SAIP, RDDP2 na MuLaKiLa Project.
Inama yibanze ku kunoza ubuhinzi, ubworozi no kurengera ibidukikije hitabwa bikomeye ku mashyamba hagamijwe kuzamura umusaruro uhaza abahinzi n'aborozi kandi bagasagurira amasoko.

Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi, ubworozi n'umutungo kamere yagaragaje uko ubuhinzi, ubworozi n'amashyamba bihagaze mu Karere, hunguranywa ibitekerezo ku byakorwa kugirango hagagare impinduka zifatika. Havuzwe kandi ku bwishingizi bw'imyaka n'amatungo bugomba gucengera abahinzi n'aborozi.
 
Mayor Nkusi: "tugomba kugaragaza impinduka zifatika tugasezerera imikorere ishaje yibanda ku magambo aho kugaragaza ibikorwa. Igihe tugezemo ni icy'amagambo make n'ibikorwa byinshi. Gahunda y'ibikorwa ni nziza ariko ishyirwamubikorwa ryihuse rikaba ryiza kurushaho."
Muri iyi nama yaguye umufatanyabikorwa ARCOS NETWORK yagaragaje ingamba afite mu iterambere ry'Akarere ka Ngororero. 
Arcos ifite ingengo y'imari ingana na miliyari 15 muri zo 25% zigenewe ibikorwa izakorera mu Karere ka Ngororero muri uyu mwaka.
Intumwa za Arcos network zashimye imikoranire n'Akarere ka Ngororero mu mirenge 6 ikoreramo ariyo Sovu, Bwira, Kageyo, Muhororo, Hindiro na Ndaro.


 Intumwa z'umushinga SAIP nazo zavuze ku bufatanye n'Akarere ka Ngororero mu kwihaza mu biribwa binyuze mu kuhira imyaka ku buso buto (1/2 ha -10 ha). Gahunda yo kuhira iziye igihe kubera imihindagurikire y'ikirere ituma imvura itabonekera igihe abahinzi bayikeneye. Muri iyi gahunda umuhinzi ahabwa nkunganire ya Leta kuva kuri 50% kuzamura.

Intumwa za RDDP2 nazo zagaragaje ingamba zifitiye Akarere ka Ngororero mu kongera umusaruro w'ubworozi bw'inka zitanga umukamo utubutse. Mu gihe gito uzatanga inka 100 zifite ubwishingizi n'ibindi bikenerwa kugirango zororoke neza. Uyu mushinga uzanatanga ibiti by'imbuto nka avoka n'ibindi.

Iyi nama yahuje kandi intumwa za MINAGRI, RAB, abanyamabanga nshingwabikorwa, abagoronome, abaveterineri n'abashinzwe amashyamba b'imirenge n'abashinzwe iterambere mu tugari.  

Akarere ka Ngororero ni akarere k'imisozi miremire yera neza iyo hakorershejwe ifumbire n'ishwagara ku bipimo byagenwe. Gakunze kwibasirwa n'isuri yangiza ubutaka akaba ari yo mpamvu imishinga y'ubuhinzi yibanda ku materasi y'indinganire.


 


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->