Ngororero: "Turi kumwe muri uru rugendo rw'iterambere" -Guverineri Ntibitura
Uyu munsi, mu Karere ka Ngororero, hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’iminsi itatu by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bibumbiye muri JADF-ISANGANO. Igikorwa kiri kubera muri gare ya Ngororero cyafunguwe kumugaragaro na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Hon. Jean Bosco NTIBITURA afatanije na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Madamu Jeanette NYIRAMASENGESHO, Umuyobozi w'akarere ka Ngororero Bwana Christophe NKUSI, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Patrick UWIHOREYE, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Benjamine MUKUNDUHIRWE, Perezida wa JADF-ISANGANO Padiri Jean Paul RUTAKISHA n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere. Hari kandi abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge Ibirori byitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye bakora mu nkingi z’iterambere: ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza. Muri iki gikorwa cyo kumurika ibyagezweho, abayobozi n'abaturage basuye ahakorerwa imurikabikorwa aho abafatanyabikorwa batandukanye bagaragaje kandi basobanura uruhare rwabo mu iterambere rirambye ry’Akarere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Abayobozi bashimye abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo bagize kandi bongera gushimangira ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa bishingiye ku iterambere ry’abaturage. Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yavuze ko urugendo rw'iterambere JADF Isangano barimo ubuyobozi bw'Intara bari kumwe nabo. Guverineri Ntibitura: "uru rugendo murimo turi kumwe. Gutera imbere birashoboka buri wese agize umuco w'ubunyangamugayo agaharanira kugira icyo akora kimuteza imbere. Akarere ka Ngororero gafite amahirwe menshi agomba kubyazwa umusaruro. Tugomba kwirinda gutegereza ak' imuhana kaza imvura ihise ahubwo tugakora kuko turashoboye." Guverineri yasabye JADF Isangano gukomeza gushyira imbaraga muri ibi bikurikira: Gushyira imbaraga muri gahunda yo kwivana mu bukene (Graduation); Guhanga imirimo mishya by'umwihariko mu rubyiruko n'abagore; Kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato; Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage; Guhindura imyumvire (mindset change and capacity development ); kwita ku bikorwa remezo birimo amazi, amashanyarazi n'imihanda. Imurikabikorwa ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 48 biganjemo abita ku buhinzi n'ubworozi bubumbatiye abaturage benshi mu Karere ka Ngororero. Ingengo y'imari ya JADF ISANGANO irakabakaba miliyari 11 z'amafaranga y'u Rwanda. Biteganijwe ko iri murikabikorwa rizasozwa ku wa gatanu, 20 Kamena.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…