Ngororero: TUBURA izatanga ingemwe z'ibiti bivangwa n'imyaka zirenga miliyoni

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama yo kwitegura igihembwe cy'ihinga 2026A no gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'iby'imbuto muri gahunda yiswe 26A Tree Campaign.

Intego y'inama ni uguhuza imbaraga z'abafatanyabikorwa kugira ngo igikorwa cyo gukwirakwiza ibiti mu baturage kizagenda neza.
Ibiti byateguwe na Tubura ni nayo izabikwirakwiza, Akarere kazahuza ibikorwa naho Rab/Twigire muhinzi bakazakora ubukangurambaga mu kubibyaza umusaruro.

Mayor Nkusi: "ntabwo bihagije gukwirakwiza ibiti mu baturage ninangombwa gukurikirana uburyo bifashwe neza kugirango bizatange umusaruro mwiza."

Hanaganiriwe ku
- uruhare ry'Abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza ibiti
-uko campaign y'ubushize yagenze 
- ibizakorwa muri uyu mwaka.

Umwaka ushize ku rwego rw'Akarere hatanzwe ibiti 
687,346 bivangwa n'imyaka  
n'ibiti 2,500 by'imbuto.
Byakiriwe n'abahinzi 
33,650  bingana na 91% barimo abagore 12,856 abagabo 20,794
Uyu mwaka biteganijwe ko hazatangwa ibiti bivangwa n'imyaka bigera kuri 1, 013.000
n'iby'imbuto 2,500 bizahabwa imiryango igera ku 80,887.
Mu mbogamizi zikigaragara hari:
-Ubwitabire  budahagije mu gufata ibiti;
-Kudakurikirana imibereho y'ibiti nyuma yo gutera;
-Urubyiruko n'abagore ntibitabira bihagije.

Aha inzego z'ibanze zasabwe kugira ubukangurambaga buhagije binyuze mu nama no gukoresha abahwituzi, inama y'Igihugu y'urubyiruko igomba gukangurira urubyiruko kwitabira gutera ibi ari benshi.

Umufatanyabikorwa ARCOS  yatangaje ko umwaka ushize wa 2024 yatanze ibiti 746, 441 naho uyu mwaka wa 2025 izatanga 1,233, 450.

Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere yerekanye aho imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga 2026A igeze: 
-Akarere kageze kuri 92% ku kwinjiza abahinzi muri Smart Nkunganire System (SNS).
-Amakuru ya meteo Rwanda agaragaza ko imirenge y'Akarere iherereye mu majyaruguru  izabona imvura ihagije guhera tariki 8-15/09/2025 ikazacika 22-29/12/2025 
Mu mirenge y'amajyepfo biteganijwe ko izacika mbere ho icyumweru.
Yanasobanuye imiterere n'imikorere ya FoBaSi (Food Basket Sites) aho igomba kuba yujuje ibyangombwa byose byatuma ubutaka bufatwa neza kandi bukabonekaho umusaruro utubutse.

Mu kungurana ibitekerezo hafashwe umwanzuro ko: -ubukangurambaga bwashyirwamo ingufu nyinshi bityo abaturage bateganijwe guhabwa ibiti bose bakabifata bakabitera kandi bakabikurikirana bigatanga umusaruro uhagije.
- gutanga ibiti bigendanye n'Akarere ukurikije (ubukonje n'ubushyuhe) mu mirenge.

Biteganijwe ko igihembwe cy'ihinga 2026A kizatangizwa ku rwego rw'Akarere tariki 28/09 /2025 mu murenge wa Kageyo mu kagari ka Mukore.

Inama yahuje abafatanyabikorwa barimo RAB station ya Gishwati, ARCOS, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b'inzego z'umutekano, abakozi bo mu ishami ry’ubuhinzi, abashinzwe amashyamba n'abashinzwe ubuhinzi mu mirenge.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->