Ngororero: STEKOL izajya isorera Akarere ka Ngororero

Kuri uyu wa 2/06/2025 itsinda ry’Akarere ka Ngororero riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Christophe NKUSI ryari rigizwe na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Patrick UWIHOREYE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Emmanuel BAHIZI, Umuyobozi w’ingabo Maj Simon NDAGIJIMANA, IO wa RIB Bwana John HAPPY, abakozi bashinzwe imisoro bahuye n'itsinda ry'Akarere ka Karongi riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Gerard MUZUNGU kugira ngo bahuze ikusanyamakuru ry'imisoro yishyurwa na kampani STECOL ku bijyanye no gukoresha kariyeri hagati y'uturere twombi. Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro mu Ntara y’Iburengerazuba Bwana NIYIREMA RUKUNDO Julien. Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku mpande zombi hafashwe umwanzuro ko imisoro ijyanye n'ubwikorezi (transport) yajya yinjira mu Karere ka Ngororero kuko imodoka za STECOL zipakira kariyeri ziba zihagaze ku butaka bw'aka Karere.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->