Ngororero: Save the Children izatera inkunga mu kuvuza abana bafite ubumuga
Byavugiwe mu kiganiro umukozi wayo Mukantagwera yagiranye n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Abiyingoma Gerard. Hari kandi itsinda ry'abaganga ba HVP (Home de la Vierge des Pauvres) Gatagara bamaze icyumweru bazenguruka imirenge yose basuzuma abana bafite ubumuga butandukanye.Muri abo bana harimo abazakorerwa appareils zabugenewe bazakoresha kugeza bagororotse.abandi bazoherezwa kubagwa mu bitaro bya Gatagara. Bazanahabwa inyunganirangingo. Umukozi wa Save the Children yavuze ko bazakomeza kuba ingingo z'abatazifite kandi ko abana bazakomeza gukurikiranwa abiga bagahabwa ibikoresho by'ishuri.


Ababyeyi b'abana bishimiye iki gikorwa bafata nko kubafasha kurera abana babo. Baragira bati twishmiye ko badusanze iwacu bakaturinda ingendo zitoroshye muri iki gihe cya Coronavirus, kandi biragaragara ko babikorana ubwitange igikorwa bakigize icyabo koko. Bati turashimira ubukangurambaga Save the Children yatugejejeho ko tugomba kwita ku bana bacu kikazira kubaha akato mu miryango.
Mukaneza Julienne wo mu kagari ka Busunzu, umurenge wa Kabaya afite umwana ufite ubumuga bw'ingingo wiga ku kigo cy'amashuli cya Kinanira. Arashimira Save the Children n'abaganga ba HVP bazamufahsa kugorora ingingo z'umwana we akajya akina neza n'bandi bana.
Mugenzi we Budagari Sipreata atuye mu kagari ka Nganzo mu murenge wa Muhanda afite umwanna ufite ubumuga bw'urutirigongo. Nawe yizeyeye ko Save the Children na HVP bazorohereza umwana we akajya akina na bagenzi be.
Habiyaremye wo mu kagari ka Gasiza mu murenge wa Muhanda nawe arashimira Save the Children izamufasha kuvuza umwana we anashishikariza abandi babyeyi kwita ku bana babo bafite ubumuga ngo kuko ari abana nk'abandi.
Ubumuga bwiganje mu bana basuzumwe ni ubw'ingingo z'amaboko n'amaguru, ibirenge; ubwo mu mutwe n'ubw'ibyiyumviro (sens organs)
Mu mirenge ya Kabaya na Muhanda hasuzumwe abana 31, Muhororo 21, Ngororero na Kageyo 22, Matyazo na Hindiro 25, Ndaro 16, Gatumba 17, Nyange 14, Sovu 9, Kavumu 15, Bwira 20.

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…