Ngororero: Save the Children iraharanira kumvikanisha ijwi ry'abana bafite ubumuga

Kuzamura ijwi ry'umwana ufite ubumuga ni ingingo yibanzweho mu biganiro bitandukanye mu nama yahuje Save the Children,  HVP Gatagara,  abakozi b'Akarere bafite inshingano zifite aho zihurira n'abana by'umwihariko, abahagarariye inama y'igihugu y'abafite ubumuga ku Karere no mu mirenge, na bamwe mu babyeyi  bafite abana bafite ubumuga.  Inama yayobowe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Abiyingoma Gerard.


Umukozi wa Save the Children Mukantagwera Liliose yavuze ko bashishikajwe no kuba ijwi y'abana bafite ubumuga. Mu kwezi gushize kwa Gashyantare uyu mushinga wazanye abaganga ba HVP Gatagara gusuzuma abana bafite ubumuga mu mirenge 13 igize akarere ka Ngororero kugirango babone bazahabwe ubufasha n'ibitaro bya Gatagara. Gusa hari abana batari bake bacikanwe.
Umukozi b'ibitaro bya HVP Gatagara ishami rya Gikondo yerekanye ko mu bugenzuzi bakoze mu mirenge 13 igize Akarere basanze hari aho abana batiga neza kubera ikibazo cy'ihungabana n'imitekerereze bikomoka ku mibereho mu miryango yabo. Basanze abenshi bafite ikibazo cy'imirire mibi kuko usanga ibiro bafite bihabanye n'imyaka yabo.
Mu kungurana ibitekerezo hifujwe ko inyunganirangingo n'insimburangingo zihenze cyane zashyirwa mu bwisungane mu kwivuza. Hari abana benshi bacikanywe n'amahirwe yo gusuzumwa ubumuga bafite nabo bakaba bagerwaho.
Inyubako za kera zidafite inzira zorohereza abafite ubumuga zigomba gukosorwa.
Hanavuzwe ku nzira ndende abafite ubumuga banyura kugurango bivuze.
Izi mbogamizi Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngororero Bwana Abiyingoma Gerard yavuze ko ku bufatanye bw'Akarere n'abafatanyabikorwa nka Save the Children, HVP Gatagara zizagenda zibonerwa ibisubizo.

Umukozi w'Akarere ufite abafite ubumuga mu nshingano  Bwana Ndayambaje Galois Vedaste yerekanye ibyavuye mw'ibarura: mu Karere ka Ngororero abana bafite ubumuga bagera kuri 1581. Muribo abahungu ni 855 abakobwa 726.
Abiga: 965,  abatiga:616. 1042 bakeneye inyunganirangingo n'insimburangingo.
Yanerekanye uburyo ibikorwa remezo hamwe na hamwe bitorohereza abafite ubumuga haba mu mashuli, kwa muganga n'ahandi hatangirwa serivisi zitandukanye.
Umukozi w'ikigo cy'igihugu cy'imikurire no kurengera umwana (NCDA) Mukashyaka Jeanne nawe yavuze ku buryo abana bafite ubumuga bakwiye kwitabwaho.  Yagarutse ku kamaro k'Inshuti z'Umuryango, abajyanama  b'ubuzima,  abayobozi b'imidugudu, ba malayika mulinzi mu kureberera bene aba bana.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->