Ngororero: Rhenanie Palatinat yamuritse ibikorwa byo kwagura igicumbi cy'Intwari muri ES Nyange
Kuri uyu wa 07/03/2022 kuri E.S NYANGE habereye umuhango wo kumurika ibikorwa byakozwe na Rhénanie Palatinat ku bufatanye n'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, imidari n'impeta by'ishimwe (CHENO). Ni ibikorwa bigamije gusigasira amateka y'ubutwari bw'abanyeshuri b'i Nyange no kwagura igicumbi cy'intwari.
Ubu abazajya basura igicumbi cy'intwari z'Imena z'abanyeshuli b'i Nyange bazajya barushaho gusobanukirwa n'ibyabaye mu ijoro ryo ku wa 18.03.1997 ubwo aba abanyeshuli banze kwitandukanya bakurukije ubwoko nk'uko babisabwaga n'abicanyi bagasubiza bati: "Twese turi abanyarwanda". Ibi byabaviriyemo gutakaza ubuzima bwabo aho gutatira igihango cy'ubunyarwanda. bityo baba babibye imbuto ya Ndi Umunyarwanda.
Abashyitsi muri uyu muhango barimo Délégation ya Rhenane Palatinat yari ikuriwe na Bwana Norbert Neuser; hari kandi n'uhagarariye Ambasade y'Ubudage mu Rwanda Bwana Pkimus Peter mu rwego rwa Jumélage. Ku rwego rwa CHENO itsinda ryaturutse yo ryari rikuriwe na Vice Chancellor Madame Godelive Mukakarasi. Akarere ka Ngororero kahagarariwe na Bwana UWIHOREYE Patrick, Vice Mayor FED ari hamwe n'inzego z'umutekano. "TWESE TURI ABANYARWANDA".



Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…