Ngororero: "Professional Umuganda" mu kurwanya imirire mibi n'igwingira
Kuri uyu wa 28/06/2025 mu murenge wa Hindiro habereye igikorwa cyo gutangiza ku rwego rw'Akarere " Professional Umuganda"
Professional Umuganda ni agashya kahanzwe n'umufatanyabikorwa World Vision Rwanda mu rwego rwo gutera inkunga Akarere ka Ngororero muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato; kagashyirwa mu bikorwa n'undi umufatanyabikorwa AEE Rwanda.
Yakira abashyitsi, Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yagaragaje aho Akarere kageze mu guhangana n'imirire mibi n'igwingira avuga ko kavuye kuri 50,5% kakaba kageze kuri 21,7 %.
Mayor Nkusi yanagaragaje ingamba Ubuyobozi bw'Akarere bwafashe mu guhashya imirire mibi n'igwingira harimo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye no kwitwararika isuku ahantu hose.
Yashimiye umufatanyabikorwa World Vision Rwanda uruhare rukomeye mu kurandura imirire mibi n'igwingira n'izindi gahunda zigamije iterambere rirambye ry'umuturage. Yasabye ko ibikorwa bya World Vision byakwagurirwa no mu yindi mirenge.
Umuyobozi wa World Vision Rwanda yashimiye intambwe imaze guterwa mu kurwanya imirire mibi n'igwingira avuga ko ubufatanye buzakomeza ndetse bukagurirwa no mu yindi mirenge 2 yiyongera kuri Matyazo na Nyange.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba wari umushyitsi mukuru yavuze ko urugendo rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira rukiri rurerure ngo kuko nta mwana wavukiye kurya nabi cyangwa kugwingira. Yasabye ababyeyi guhindura imyumvire kuko ibyo kurya bihari.
Yijeje abafatanyabikorwa ubufatanye mu kurwanya imirire mibi n'igwingira mu Turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba.
Yasabye inzego z'ibanze kwegera ababyeyi bagakora ubukangurambaga buhoraho mu kuzamura imyumvire bityo ababyeyi bagahora bazirikana imibereho myiza y'abagize umuryango by'umwihariko abana.
Igikorwa cyaranzwe no kugaburira abana indyo yuzuye no kubaha amata n’ikinamico y'URUNANA yigishije imbaga y'abaturage kwirinda gusesengura umutungo nko kugurisha amagi, inkoko,... ahubwo bakabigaburira abagize umuryango harwanywa imirire mibi n'igwingira.
Igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Hon Ntibitura Jean Bosco, Umuyobozi w'ingabo ku rwego rw'Intara, Umuyobozi wungirije wa Police ku rwego rw'Intara, intumwa ya NCDA, Umuyobozi wa World Vision, uwa WFP, uwa AEE bose ku rwego rw'Igihugu; Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 n'abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere, Abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera ku Karere, Umuyobozi wa World Vision Rwanda/ Tunga Cluster, abayobozi n'abaturage b'umurenge ya Hindiro n'iyo bihana imbibi.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…