Ngororero/Paroisse Muramba: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku ndangagaciro nyarwanda
Uyu munsi muri Paroisse ya Muramba mu murenge wa Hindiro abasore n'inkumi barenga 3000 bitabiriye ibirori byo gusoza, ku rwego rw'Igihugu, ukwezi kwahariwe urubyiruko muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe wari muri ibi birori yakanguriye urubyiruko:
- kwirinda ubunebwe bakihangira imirimo ibateza imbere;
- gukokeresha neza ikoranabuhanga n'imbuga nkoranyambaga bikababera uburyo bw'ubushakashatsi aho kubagusha mu bushuko;
- kugira uruhare mu gukumira amakimbirane asenya imiryango.

Mayor Nkusi yagarutse ku myifatire ikwiye kuranga urubyiruko rw'Igihugu na Kiliziya birinda ingeso zisenya ubunyangamugayo ndetse zikanabaviramo gutakaza indangagaciro z'ubumuntu. Yabibukije kwirinda inda zitateganijwe, ibiyobyabwenge kuko bituma babera Igihugu umuzigo aho kukibera igisubizo.
Yashoje ashimira Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo ubufatanye n'umusanzu badahwema kugaragaza muri gahunda z'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturarwanda.

Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo yabwiye urubyiruko ati: " turabakunda kuko ari mwe mbaraga za Kiliziya ndetse n'Igihugu muri rusange. Mukomere ku ndangagaciro nyarwanda zituma muba abantu buzuye "
Mu nyigisho ye y'uyu munsi, yakanguriye urubyiruko kwirinda ibyangiza ubuzima bwabo .
Yakanguriye buri wese kubyaza umusaruro ibyo akora ati : "abiga bige neza, abarangije nabo bakoreshe ubumenyi neza."
Musenyeri Mwumvaneza yashimiye urubyiruko imbaraga n'umuhati bagaragaza muri gahunda zose zo kubaka Kiliziya no gushyira muri gahunda icyerekezo cy'iyogezabutumwa ry'umwepiskopi mu ikenurabushyo rya Diyosezi ya Nyundo.
Yasabye urubyiruko kurushaho guteza imbere impano bifitemo n'ibindi byabafasha kwiteza imbere.
Yahamagariye urubyiruko kurushaho kwitangira kiliziya mu nguni zayo zose kuko aribo bayobozi bayo b'ejo hazaza.
Yashoje ashimira ubuyobozi bw'Akarere ubufatanye Akarere ka Ngororero kadahwema kugaragariza Kiliziya Gatolika mu bikorwa by'iterambere.




Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…