Ngororero: Pariki ya Gishwati-Mukura ikomeje kubungwabungwa
Kuwa 15/07/2025, ku cyicaro gikuru cya Parike y'igihugu ya Gishwati Mukura (Akarere ka Rutsiro), Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick ari kumwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ya Bwira, Ndaro na Muhanda, ushinzwe amashyamba n'umutungo kamere mu Karere, umukozi ushinzwe guteza imbere ishoramari, bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku micungire ya pariki
Gishwati-Mukura no kuybungabunga.
Iyi nama iyobowe na Bwana Waden Anaclet BUDAHENDA, wibanze ku bimaze kugerwaho mu mwaka wa 2024- 2025, gahunda y'ibikorwa yo mu mwaka wa 2025-2026 n'imbogamizi zagiye zigaragara
Imwe mu myanzuro yafashwe:
- Uturere (Ngororero na Rutsiro) dusangiye imipaka ya parike ya Gishwati-Mukura, tugomba gutangira gutoranya imishinga izaterwa inkunga muri gahunda itaha yo kugabana inyungu zikomoka ku mutungo winjizwa n'iyi pariki;
- Kongera ubufatanye bw'abafatanyabikorwa mu kurwanya ibikorwa bitemewe muri iyi pariki nko gucukura amabuye y'agaciro no gutema ibiti;
- Kunganira iterambere ry'ibikorwaremezo by'umwihariko imihanda inyura hafi ya Gishwati Mukura National Park kugirango biteze imbere ubukerarugendo.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…