Ngororero/ NYANGE sector: Banze guheranwa n'agahinda; bageze kure biyubaka

Kunamira inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Nyange bayranzwe n'ubuhamya bugaragaza ko abacitse kw'icumu banze guheranwa n'agahinda bakaba bageze kure biyubaka
 Byabanjirijwe n'igitambo cya Misa mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zishwe mu 1994; nyuma hashyirwa indabo  ku rwibutso.
 Umuyobozi  w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yagarutse ku bunyamaswa bwaranze jenoside yakorewe abatutsi, uburyo abahungiye mu kiliziya ya Nyange bayirituriweho bagatikitiramo; asaba ko gufata mu mugongo abarokotse byaba inshingano ya buri wese.
 Yanavuze ku bumwe n'ubwiyunge ashima imibanire hagati y'abarokotse n'ababiciye  bityo ubumwe n'ubwiyunge bikaba bimaze gushinga imizi.
 President wa IBUKA mu murenge wa Nyange Bwana Rwamasirabo Aloys yasobanuye amateka yaranze umurenge wa Nyange mu gihe cya jenoside n'uburyo abarokotse jenoside banze guheranwa n'agahinda bagaharanira  kwiyubaka ubu bakaba bakataje mw'iterambere.

Presidente wa AVEGA Madame Kangabe Appolinarie nawe yavuze ku buryo begenzi be bibumbiye mu makoperative atuma bava mu bwigunge bagaharanira iterambere.Ati aho tugeze ni heza kubera Leta yacu idahwema kutwitaho.
 Igikorwa cyanitabiriwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, presidente wa Avega mu Karere n'abahagarariye imiryango y'ababuze ababo.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->