Ngororero: Nta rusengero rurafungura ariko imyiteguro iragenda neza kandi igeze kure
Mu rwego rwo gukumira no kwirinda Covid-19 amatorero n'amadini ashishikariye kwitegura abayoboke bayo hubahirijwe amabwiriza yatanzwe n'inzego zibishinzwe. Amatsinda y'Akarere afatanije n'ay'imirenge aragenzura niba koko amabwiriza agenda yubahirizwa. Ahenshi imyiteguro iragenda neza kuburyo insengero ziri hafi kongera gufungura.
Itsinda ryaturutse ku Karere riri kumwe n'iry'umurenge wa Kabaya, ryasuye insengero 4 n'imisigiti 2. Itsinda ryasanze bariteguye gusa bagiriwe inama yo gutondeka neza ibyo bateguye bibafasha kwirinda no kurwanya COVID-19, cyane cyane ibijyanye n'isuku n'isukura.
Igikorwa cyayobowe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine ari kumwe n'inzego z'umutekano.
Mu murenge wa Gatumba hasuwe insengero 5 n'umusigiti 1, harebwa imyiteguro yo gufungura uko ihagaze, murwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya no gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19.
Igikorwa cyari kiyobowe na Madame MUKAMWEZI Cansilde umuyobozi wa RIB mu Karere ka Ngororero
Mu murenge wa Nyange itsinda riyobowe n'umuyobozi wa Police mu karere ryasuye insengero 4. Naho ryasanze imyiteguro igeze kure.
Ahasuwe hose imyiteguro imeze neza kuko ibisabwa byari bihari ndetse ubona ko nibyo basabwe gukora mu kwitegura gufungurirwa babyubahirije nk'uko byateganwaga n'amabwiriza ya Leta.
Mu karere ka Ngororero harabarurwa amatorero 29 afite insengero zigera kuri 402.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…