Ngororero: NIRDA izunganira abashoye imari mu bworozi
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda (National Industrial Research and Development Agency NIRDA) kikaba ikigo cya Leta cyahawe inshingano zo guha ubufasha abahanga udushya mu by'inganda bakabasha kugira ubushobozi bwo guhangana kw'isoko binyuze mu gukurikirana ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga rikenewe, guhanahana ubumenyi ndetse n'ubushakashatsi; kigiye gukorana n'abashoramari mu karere ka Ngororero
.

.Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022 ku bufatanye bw'akarere ka Ngororero NIRDA yagiranye inama n'abayobozi b'amabanki n'ibigo by'imari iciriritse, abashoramari bari mu ruhererekane nyongeramusaruro (Value chain) y'ubworozi bw'inkoko, ingurube, no gutunganya ibiryo by'amatungo n'abari muri value chain y'amabuye n'ibumba bikoreshwa mu bwubatsi. Abandi bitabiririye iyi nama ni abakozi b'Akarere bakorera mu mashami ya BDE, ubuhinzi n'ubworozi na One Stop Center. Yayobowe n'Umuyobozi w'Ishami rya BDE madamu Odette Uwitonze afatanyije n'abakozi ba NIRDA.
Abitabiriye inama basobanuriwe gahunda ya nkunganire yagenewe abakora muri gahunda zavuzwe haruguru, aho babwiwe ko NIRDA izajya yunganira abagenerwabikorwa b'iyi gahunda 8% by'inyungu bazasabwa na Banki bakorana nazo.


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…