Ngororero: Musabyeyezu M.Goretti yaritinyutse ashora imari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Mu mirenge igize Akarere ka Ngororero hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro Ku nshuro ya 28 ku nsanganyamatsiko igira iti "UMUGORE NI UW'AGACIRO"
Ku rwego rw'Akarere igikorwa cyabereye mu murenge wa Ndaro.

Kwizihiza uyu munsi bigamije kuzirikana Uruhare rw'umugore wo mu cyaro mu iterambere ry'umuryango n'igihugu muri rusange.
Kuri uyu munsi kandi ni umwanya wo kurebera hamwe inzitizi Umugore wo mu cyaro agihura nazo zimubuza kubyaza umusaruro amahirwe ahari no kurebera hamwe icyakorwa ngo ajyane n'icyerekezo cy'igihugu arusheho gutera imbere.

Ni umwanya ukomeye wo gushimira uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’igihugu, no kumuremera ibikenewe kugira ngo akomeze kugira uruhare rufatika mu mibereho myiza n’ubukungu bw’umuryango nyarwanda.

Mu kwizihiza uyu munsi habayeho:
-Kugaragaza uruhare rw’abagore bo mu cyaro mu guteza imbere ubuhinzi n’imishinga iciriritse;
-Guhamagarira abagore gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi;
-Gukangurira abagabo n’abayobozi gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye;
-Gutanga ubutumwa bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa ryo mu ngo;
-Kuremera abagore batishoboye amabati, amatungo magufi n'inka;
- guha seritifika z'ishimwe abagore biteje imbere.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 15 Ukwakira, ukaba warashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) kugira ngo hashimangirwe uruhare rukomeye rw’abagore bo mu cyaro mu bikorwa by’iterambere, kurwanya ubukene, guteza imbere ubuhinzi, no kubaka imibereho myiza y’imiryango yabo.
"UMUGORE NI UW'AGACIRO"
Muri ibi birori Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Ngororero Madamu Mukeshimana Marie Claire yagize ati: "Igihugu cyaduhaye byinshi. cyaduhaye umwanya, cyaduhaye Ijambo  tugomba kubibyaza uuusaruro utubutse. Tubeho duhiga kandi duhigura uko umwaka utashye bityo umugore akomeze kuba uw'agaciro."
Musabyeyezu Marie Goretti ni umwe mu bagore bitinyutse akiteza imbere mu murenge wa Ndaro.  Yashoye imari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mu bworozi bw'inkoko,... ubu akaba yarageze kuri byinshi birimo kubaka amazu yo gutura n'ay'ubucuruzi, kurihira abana amashuli, gukorana n'imishinga itandukanye y'iterambere...

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSI Christophe  yagarutse ku mbogamizi umugore wo mu cyaro ahura nazo mu iterambere:
Ubuhinzi bwa gakondo budasagurira isoko, ubumenyi buke, kutifashisha ikoranabuhanga mu mirimo insurance. 
Meya Nkusi yavuze ku mbaraga igihugu gishyira mu kuvanaho ziriya mbogamizi: 
-Kubona inguzanyo ku buryo bworoshye ;
- kwegerezwa ibikorwaremezo nk'amazi n'amashanyarazi;
- amahugurwa atandukanye kuri gahunda za Leta...
Aha yabasabye kuvana amaboko mu mifuka bakitabira umurimo bakiteza imbere. Yagarutse ku ihame ry'uburinganire asaba abagize umuryango kuryubahiriza  bityo hakubakwa umuryango ushoboye kandi utekanye.

Ibirori byitabiriwe kandi na bamwe mu bajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, abafatanyabikorwa nka, World Vision/Tunga Cluster, Compassion International, ARCOS Network, CorpsAfrica, APESEC Girimpuhwe.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->