Ngororero: Mu kwitegura igihembwe cy'ihinga 2026A bahuguwe ku gukora ifumbire y'amazi.
Mu gukurikirana imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga cya 2026 umukozi ushinzwe ubuhinzi n'umutungo kamere mu murenge wa Kageyo yasuye ahacururizwa inyongeramusaruro muri site za Tubura : Muramba na Kageshi harebwa ibyasagutse (amafumbire, imbuto, ishwagara,…) mu gihembwe cy'ihinga 2025B, ibyagemuwe mu gihembwe cya 2026A n'ibihari ubu n'uko biri muri MOPA (Mobile Order Processing application =Uburyo bw'ikoranabuhanga bubikwamo bukanemerera umuhinzi kugura inyongeramusaruro z'ubuhinzi).
Icyagaragaye ni uko hari ahataragera ishwagara grade ya 1 bakaba batazi n'igihe izazira kandi n' aho iri iracyahari yagombye kuba ari yo yatewe mbere.
Hagiwe inama zo gukora neza no gusobanurira abahinzi;bitari ukubaha ibyo batwara gusa ahubwo hakitabwa no ku nama zitangwa na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.
Ku bufatanye bw'akarere n'Umufatanyabikorwa Raising The Village (RTV), hatanzwe amahugurwa mu midugudu ku buryo bwo gutegura pépinière, gukora ifumbire y' amazi n'imiti yo kurwanya udukoko n' indwara mu bihingwa hakoreshejwe ibiboneka hafi bitaguzwe. Iyi fumbire
Umukozi ushinzwe ubuhinzi n'umutungo kamere yahuguye mu mudugudu wa Kibanda. Hanatanzwe ubutumwa kuri gahunda za Leta.
Naho mu murenge wa Ngororero habaye inama y'abajyanama b'ubuhinzi yayobowe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge Bwana Mugisha Daniel
Yari igamije gusuzuma aho imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga cya 2026A igeze no gukangurira abayitumiwemo kuba nyambere mu kwitabira gahunda za Leta no gufatanya n:abayobozi babegereye mu bukangurambaga mu baturage bagenzi babo.
Abajyanama b'ubuhinzi biyemeje kuba bamaze gufasha abahinzi kwiyandikisha muri Smart Nkunganire System (SNS) no kwishyura Musa na Ejoheza y'uku kwezi bitarenze icyumweru kimwe Kandi bakanabikangurira abandi. Ubuhuzabikorwa bw'inama bwakozwe na agronome w'Umurenge.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…