Ngororero:mu kwezi kwa 9/2020 ibyumba by'amashuli bishya 566 bizigirwamoiza
Byavugiwe mu nama ku nyubako z'amashuli phases I & II yahuje komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge kimwe n'abakozi b'ishami ry'uburezi kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/06/2020
Phase I
Ku ruhande rwa Banki y'Isi hari kubakwa ibyumba 111 n'ubwiherero 162 naho ku ruhande rwa Leta y'u Rwanda hari ibyumba 28 n'ubwiherero 36.
Phase II
Ku ruhande rwa Leta y'u Rwanda hazubakwa ibyumba 322 n'ubwiherero 427 ku ma sites 47. Naho ku ruhande rwa Banki y'Isi ibyumba ni 244 naho ubwiherero ni 320 ku ma sites 43.
Amashuli azubakwa na Leta azaba afite charpente y'imbaho, nta rangi rizajyaho uretse kuri linteau kuko azaba afite ubwiza (bw'amatafari) imbere n'inyuma naho azubakwa na Word Bank charpente izaba ikozwe mu byuma kandi azasigwa amarangi.
Muri aya mashuli harimo azaba yubatse ageretse (étage) 2
Ku ruhande rwa Leta ahazatangirwa ingurane ni ahantu 27. Ahazubakwa na Banki y'Isi nta ngurane zihari.
Abari mu nama basabwe kwihutisha imirimo buri wese ku byo asabwa amashuli akazigirwamo mu kwezi kwa cyenda. Twibutse ko tariki 20/06 aribwo Minisitiri wa minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi akaba n'imboni y'Akarere ka Ngororero Madame Kayisire Marie Solange yatangije ku mugaragaro iyubakwa ry'ariya mashuli yo muri phase ya 2.
Iyi nama kandi yagarutse ku kubakira abahuye n'ibiza, ingamba kuri COVID-19, umunsi mukuru wo kwibohora, ubwisungane mu kwivuza n'amarondo.
Ingingo yerekeye COVID-19 yatwaye umwanya munini:
Abaturage bose bafite udupfukamunwa ariko bose siko batwambara neza nk'uko amabwiriza abisaba.
Abayobozi ku nzego zose basabwe gukomeza ubukangurambaga.
Youth Volunteers barakora neza abayobozi bagomba gukomeza kubashyigikira.
Umunsi mukuru wo kwibohora ugomba gutegurwa harebwa ibikorwa bimaze kugerwaho bizatahwa mu cyumweru cyo kwibohora (27/06-3/07/2020); ukazizihizwa hakurikije amabwiriza mashya azatangwa.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…