Ngororero: Mu bitaro bya Kabaya bibutse inzirakarengane zahiciwe
Kuri uyu wa 12/04/2022 mu bitaro bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi hibukwa abarwayi, abarwaza n'abakozi biciwe muri ibi bitaro bazira uko baremwe.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya hashyirwa indabyo kuri uru rwibutso.
iki gikorwa cyitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'abayobozi b'Akarere bungirije bombi, umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Kabaya, inzego z'umutekano, imiryango y'ababuze ababo muri ibi bitaro n'abakozi babyo.
Bakurikiranye ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iri: "Twahisemo kuba umwe"
Aha ku Kabaya niho Mugesera Leon yavugiye imbwirwaruhame ihamagarira abajenosideri kwica abatutsi bakabajugunya mu mugezi wa Nyabarongo.
Abitabiriye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro bya Kabaya bakurikuranye ubuhamya bw'umwe mu baharokokeye Bwana Mukunzi JMV.

Yagarutse ku nzira y'umusaraba banyuze ubwo bahigwaga avuga ko iriya mbwirwaruhame ya Mugesera yatumwe abatutsi bicwa ari benshi kandi urw'agashinyaguro. Yashimiye ubuyobozi bw'ibitaro bya Kabaya butahwemye kwita ku baharokokeye bubaremera.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe we yagize ati kwa muganga niho abarwayi baba bizeye kubona ubuzima ati ariko Abatutsi bari mu bitaro bya Kabaya barabuhaburiye. Yihanganishije abarokotse abasaba gukomeza gutwaza mu mibereho ya buri munsi.
Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu, ingabo zahagaritse Jenoside ubu abanyarwanda bakaba batekanye mu bumwe n'ubwiyunge. Yanenze abantu bakiri inzitizi ku bumwe n'ubwiyunge bazi ahari imibiri itarashyingurwa bagaceceka.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro bya Kabaya cyashojwe no kuremera uwarokotse Jenoside muri ibi bitaro inka y'ishashi. Abaharokokeye bashimiye ubuyobozi bw'ibi bitaro uburyo buhora bubazirikana bukabafasha mu mibereho yabo.

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…