Ngororero: Minsitiri Gatabazi yasabye ko bitarenze gihe cy'imyaka 2 amasuri yaba atagitwara ubutaka
Hari kuwa 23/04/2022 mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata wahuje uturere twa Ngororero na Nyabihu ku kiraro cy Rubagabaga mu murenge wa Matyazo mu kagari ka Binana.
Umuganda waranzwe no gucukura imirwanyasur ku buso bwa hegitari 2.5 ku misozi icungamiye imigezi ya Rubagabaga na Satinysi hakumirwa amasuri arimo kwangiza ibiraro byambukiranije iyi migezi itaretse n'imyaka ihinze mu bibaya iyi migezi inyuramo.


Nyuma y'umuganda Minisitiri gatabazi yagiranye inama n'abaturage abasobanurira uburyo kutarwanya isuri byaba ari ukwangiza igihugu kizaragwa u Rwanda rw'ejo. Yabumvishije ko kutarwanya isuri byaba ari nko gutema ishami y'igiti wicayeho, ko byangiza ibidukikije kandi aribyo bibeshejeho muntu, ko bisenya ibikorwa remezo biba byaratwaye amafaranga menshi.


Yarangije asaba abayobozi b'inzego z'ibanze z'uturere 5 (Ngororero, Nyabihu, Muhanga, Gakenke na Musanze) turi mu cyogogo cy'imigezi ya mukungwa, Nyabarongo na Satinsyi gufatanya n'abaturage kurwanya isuri ku buryo bwimbitse bityo mu gihe kitarenze imyaka 2 amasuri ntazabe agitwara ubutaka ku misozi ihanamye.



Muri uyu uganda Minisitiri Gatabazi yari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana HABITEGEKO Francois, CP George RUMANZI, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Water Board Dr Emmanuel RUKUNDO, RPC w'Intara y'Iburengerazuba ACP Edmond KALISA, RPC w'intara y'Amajyaruguru CSP Francis MUHETO, DG TAG/MINALOC GAKIRE Bob na Division Manager wa National and Urban Roads muri RTDA BIZUMUREMYI Jean Damascene. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinette, abayobozi b'Akarere bungirije b'uturere twa Ngororero na Nyabihu, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Nyabihu, abayobozi mu nzego z'umutekano mu turere twa Ngororero na Nyabihu n'abaturage b'imirenge ya Matyazo na Shyira.
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…