Ngororero: Ministre Kayisire arasaba abyeyi kugira uruhare rufatika mu kurwanya imirire mibi n'igwingira
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi akaba n'imboni y'Akarere ka Ngororero muri Guverinoma Hon. Kayisire Marie Solange yashoje ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 yagiriraga muri aka Karere. Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe yasuye uruganda rwenga divayi mu nanasi mu kagari ka Gaseke, irerero ry'abana mu kagari ka Nsibo mu murenge wa Nyange nyuma aganira n'abaturage b'imirenge ya Nyange na Ndaro.




Minister Kayisire yagarutse ku kibazo cy'imirire mibi n'igwingira gihangayikishije Akarere ka Ngororero asaba buri wese kugira uruhare mu kugishakira igisubizo kirambye. Yasabye ababyeyi by'umwihariko kubigiramo uruhare rufatika bagabura indyo yuzuye banagira isuku cyane mu bana bato.
Hon. Kayisire yakiriwe na Mayor Nkusi Christophe ari kumwe n'inzego z'umutekano n'abaturage. Aba bamugejejeho ibibazo n'ibyifuzo byose abiha umurongo. Aha yasabye abayobozi kwita ku bibazo by'abaturage bakabikemura ku gihe. Abaturage baboneyeho kumutuma kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bamushimira iterambere bakesha ubuyobozi bwiza arangaje imbere bwashyize umuturage kw'isonga
Ku munsi wa 2 yakomeje uruzinduko rwe asura ibikorwa by"iterambere birimo Agakiriro n'ubworozi bw'amafi murenge wa Ngororero.




Mu Gakiriro yasabye ko inyubako zafatwa neza amazi ava ku bisenge akagira umuyoboro. Aha yanasuye urubyiruko rwiga imyuga irimo gutwara imodoka, ububoshyi, ububaji....Urubyiruko rwasobanuye uburyo biteze ubuzima bwiza bw'ejo hazaza babikesha umwuga bahisemo.
Minister Kayisire yanasuye koperative y'abadamu yitwa Ukovango baboha ibikapu mu birere n'ibishishwa by'ibigori. Bagaragaje ko bakeneye isoko ryagutse.
Nk'ababyeyi Minister Kayisire yabasabye by'umwihariko gukemura ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira no kuboneza urubyaro kugirango imibereho myiza bifuza bayigereho neza. Aba badamu biteje imbere babikesha ububoshyi butandukanye, bakomeye kuri gahunda za Leta zirimo Ejo Heza no kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe.
Asura koperative Imyumvire myiza yorora amafi Minister yasabye ko ubu bworozi bw'amafi bwafasha mu kurwanya imirire mu bana.
Yashoje uruzinduko rwe aganira n'abaturage b'imirenge ya Ngororero na Muhororo baje ari benshi kuri stade ya Ngororero.
Aganira nabo Minister kayisire yagarutse ku kibazo cy'igwingira n'imirire mibi afata nk'igisebo ku karere ka Ngororero maze abasaba kwiyambura ubwo busembwa ku buryo bwihuse.



Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…