Ngororero: Minister Kayisire yasabye ko inyubako z'ibyumba by'amashuli zigomba kuba zarangiye bitarenze 30/11/2020
Minister wa MINEMA akaba n'imboni y'akarere ka Ngororero muri guverinoma Hon. Kayisire marie Solange yashoje uruzinduko yagiriraga muri aka Karere. Yarushoje asura uruganda rw'icyayi rwa Rubaya mu
murenge wa Muhanda n'inyubako z'ibyumba by'amashuli mu murenge wa Kabaya.
Nyuma yo gusobanurirwa no kwerekwa imikorere y'uruganda yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kwagura ubuso buhingwaho icyayi bikazafasha gukomeza guteza imbere abaturage no gufata neza ubutaka burindwa isuri.
Uru ruganda rufite icyayi giteye ku buso bwa hegitari 802 mu mirima y'uruganda (Bloc Industriel) na hegitari 857 mu mirima y'abaturage (The Villageois) bibumbiye muri koperative COTRAGAGI. Ubuso bwose ni hegitari 1659.
Umusaruro w'icyayi uri ku mpuzandengo ingana na kg781 kuri hegitari mu kwezi mu mirima y'uruganda na kg 721 kuri hegitari mu kwezi mu mirima y'abaturage. Umusaruro mu kwezi ugendera ku ifumbire n'ingano y'imvura.
Mu murenge wa Kabaya Minister Kayisire yasuye ahubakwa ibyumba by'amashuri n'ubwiherero kuri EP Mwendo.
Nyuma yo kugezwaho aho kubaka ibyumba by'amashuri n'ubwiherero bigeze mu Karere kose, yasabye ko imirimo yakwihutishwa ikazaba irangiye bitarenze kuwa 30/11/2020. Yasabye inzego zose bireba gukora mu buryo budasanzwe itariki yatanzwe ikazubahirizwa. Mu karere ka Ngoroero
Minister Kayitesi yakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid ari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere, n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere.




Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…