Ngororero: Minisitiri Shyaka yasabye ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko bwacika mu maguru mashya

Yabivugiye mu ruzinduko rw'akazi yagiriye mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 30/0/2020. Mu butumwa yageje ku baturage yababwiye ko abazaniye intashyo y'Umukuru w'Igihugu. Mu bundi butumwa harimo ko:

-Umuyobozi u Rwanda rwifuza ari uwihutisha iterambere ry'abaturage.
- abaturage bagomba kuzamura imyumvire baharanira imibereho myiza
-kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe no kurengera ibidukikije
- umutekano, umuturage kw'isonga, accountability.
- kwirinda COVID-19

Avuga k'umuyobozi ubereye u Rwanda Minisitiri yasobanuye ko agomba kuba umusemburo w'impinduka nziza mu baturage, akabaha serivisi zinoze bityo umuturage agahora kw'isonga. Aha yavuze ko gutanga serivisi nziza ari inshingano ko ntawe ukwiye kubyingingirwa.

Bwana Shyaka yatinze ku bucukuzi butemewe n'amategeko avuga ko uretse no guhitana ubuzima bw'abantu bwangiza ibidukukije. Mu mwaka wa 2019 abantu 4 baridukiwe n'ibirombe: 2 mu murenge wa Ndaro, 1 mu murenge wa Gatumba, 1 mu murenge wa Nyange.

Minisitiri Shyaka yagaragaje amakenga ku bijyanye n'ubu bucukuzi ati kuba bukomeje kuba akarande byaba ari uko abashinzwe kuburwanya babigiramo intege nke cyangwa se bakaba babifitemo inyungu. Yatanze igihe cy'ukwezi kumwe ibintu bikaba byagiye mu buryo.

Ku cyorezo cya Coronavirus yavuze ko kigihari ko kizira kwirara. Yavuze kw'isuku n'andi mabwiriza yo kucyirinda no kugikumira asaba ko yakomeza kubahirizwa uko ari. Aha akarere ka Ngororero kashimiwe kuba iki cyorezo kitaragakandagiramo.

Yanagarutse ku mihigo itarashoboye kweswa ku rugero rwo hejuru ariko ibi bikaba byaratewe n'ibiza byibasiye akarere ka Ngororero muri Gicurasi 2019. Yagize ati mu guhangana n'ibiza tunahangane n'imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu baturage batumva ko bagomba kuva mu kicyiro cyo hasi bazamuka mu gisumbuyeho. Aha amasibo yose yarahiriye ko Minisitri nagaruka azasanga ibintu byarahindutse mu buryo bwiza.

Nyuma yo kumva impanuro za minister Shyaka abaturage bahawe umwanya w'ijambo.
Bashimiye intambwe bamaze gutera mw'iterambere bakesha imiyoborere myiza,
barase ubutwari bagize mu gukumira icyorezo cya Coronavirus bashimira ubuyobozi uruhare rukomeye mu bukangurambaga bwabakorewe.

Urubyiruko rwavuze ku ruhare rwarwo mu kwirinda COVID-19, kuzamura ibipimo by'ubwisungane mu kwivuza  no gukumira inda zitateganijwe.
Abaturage bashimiye Umukuru w'Igihugu kubera gahunda z'iterambere zitandukanye bakesha imiyiborere myiza kandi mu byiciro byose. Basabye ko ibitaro bya Muhororo byavugururwa kuko birashaje (byubatswe mu 1935) kandi imihanda ibigana nayo igasanwa.

 Batumye minister kumubashimira  abizeza ko ubutumwa bamuhaye azabusohoza.
 Minisitiri Shyaka yaje aherekejwe na Governor w'Intara y'Iburengerazuba,abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara,abayobozi bakuru batandukanye muri  Minaloc. Yakiriwe n'amasibo atandukanye, Komite Nyobozi y'Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'ab'utugari.

Umurenge wa Gatumba wakiriye uyu mushyitsi uri kw'isonga mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwitabira gahunda ya Ejo Heza.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->