Ngororero: Minisitiri Murasira yitabiriye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukumira no kurwanya ibiza

Minisitiri ushinzwe ibikorwa  by'ubutabazi  Maj Gen (Rtd) Albert Murasira  yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero.
Yaje kureba:
-Uko guhangana n'ibiza bihagaze muri aka Karere
-Ubuziranenge bw'amazu ari kubakirwa abaturage
basenyewe n'ibiza.

Mu nama ya DIDIMAC (District Disaster Management Committee)
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yamugaragarije icyegeranyo cy'uko ibiza byibasiye Akarere ka Ngororero muri Gicurasi
2023  aho byahitanye abantu 23 bikangiza ibikorwaremezo n'imitungo y'abaturage.
Mayor Nkusi yanerekanye ingamba zafashwe mu guhangana nabyo, aho kubakira abasenyewe n'ibiza bigeze n'imbogamizi zagiye zigaragara.
Yasabye ko haboneka imashini ihoraho yajya isunika inkangu (land slides) igihe zafunze umuhanda.

Minisitiri Murasira yagarutse ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwangiza ibidukikije avuga ko bwakagombye guhagarara. Yashimangiye ko imicungire y'ibiza iri mu nshingano z'Akarere.  Yanavuze ko aho bishoboka amatungo  n'imyaka bigomba kujya mu bwishingizi.

Yibukije ko imikorere n'imikoranire hagati ya Sector Disaster Management Committee (SEDIMAC), District Disaster Management Committee (DIDIMAC) na National Disaster Management Committee (NADIMAC) igomba kuba ntamakemwa.
Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abagize DIDIMAC  barimo abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere. Yaje aherekejwe n'Umuyobozi Mukuru muri MINEMA ushinzwe Politiki, Igenamigambi no Gukumira Ibaza Bwana Adalbert Rukebanuka.


Ngororero: abamotari bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->