Ngororero: Minisitiri Kayisire yibukije ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi akaba n'imboni ya Guverinoma mu Karere ka Ngororero Hon Kayisire Marie Solange yifatanije n'abaturage b'aka Karere mu muganda ngarukakwezi wabereye mu murenge wa Muhororo mu kagari ka Myiha harwanywa isuri ku musozi wa Bukekera.
Nyuma y'umuganda abaturage bagejejweho ubutumwa bujyanye no kuboneza urubyaro , kurwanya imirire mibi n'igwingira no kwizihiza umunsi mukuru w'intwari uzaba tariki ya 1/02/2023.



Minister Kayisire yibukije abaturage ibyiza byo kurwanya isuri mu Karere k'imisozi ihanamye nka Ngororero avuga ko ubu ugomba kuba umuhigo wa buri wese. Yibukije ko kuringaniza imbyaro bitareba abagore gusa ko n'abagabo babifitemo uruhare rukomeye.
Yanabaganirije ku munsi w'Intwari uzizihizwa kuwa 1/02/2023. Yanagarutse ku isuku igomba kuba umuco mu baturarwanda, kuboneza urubyaro abana bateganirizwa Ejo Heza.
Nyuma y'umuganda habayeho gusura urugo mbonezamikurire rwa Kibingo mu murenge wa Muhororo.




Abana bagaburiwe indyo yuzuye. Yaganiriye n'ababyeyi abasaba guhindura imyumvire bakagaburira abana indyo yuzuye babarinda imirire mibi, kuboneza urubyaro babyara abo bashoboye kurera
Uyu munsi kandi abaganga bakoze umuganda ushingiye ku bumenyi batanga urukingo rwa Covid-19, bapima Covid-19 n'indwara zitandura.
Abadepite mu Nteko Ishingamategeko nabo bifatanije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi mu bikorwa byo kurwanya isuri. Hon. Manirarora Annoncée yari mu murenge ya Kageyo naho Hon. Ndagijimana Leonard yari mu murenge wa Sovu.



Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…