Ngororero: Minisitiri Gatabazi yasabye abakozi guhoza umuturage kw'isonga

Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriye ruzinduko rw'iminsi 2 (20-21/3/2022) mu Karere ka Ngororero. Yabanje gusura uruganda rw'icyayi rwa Rubaya agaragarizwa ishusho y'uruganda, umusaruro warwo,  n'uburyo rufasha abaturage kwivana mu bukene.Yasanze hari ibikorwa uruganda rufashamo abaturage barukikije nko kubaka amashuli, kubakira abatishoboye n'irerero ry'abana bato.

Minisitiri yabagiriye inama y'ibyakorwa kugirango uruganda rurusheho kugirira akamaro abaruturiye by' umwihariko  abafite amikoro make kabone nubwo baba badafite aho bahuriye narwo. Yatanzwe urugero nko kubagezaho ibyo bakeneye nk'ibiribwa ku buryo butabavunnye.
Umuyobozi mukuru w'uruganda yavuze ku mihanda itameze neza, ifumbire  ibageraho  ihenze, kutagira ubutaka bwo kwaguriraho imirima ihinzemo icyayi.
Yagaragaje amahirwe y'uruganda arimo  imikoranire
myiza n'ubuyobozi, abaturage bashishikarira guhinga icyayi.
Yatanzwe icyifuzo cyo kubona urwuri bakororeramo kugirango haboneke ifumbire y'imborera yo kunganira imvaruganda ihenze. Bagiriwe inama yo gukorana n'aborozi bo mu nzuri za Gishwati kuburyo babona iyo fumbire bifuza.
Umuyobozi w'uruganda yasabye ko inzuri ziri mu mirima y'icyayi rwagati  zahindurwamo imirima y'icyayi. Minister yabagiriye  inama yo kumvikana na bene izo nzuri.
Nyuma yo kuganira hakurikiyeho gusura uruganda.Yaganiriye n'abakozi bamubwira ko bakorana ubwitange ngo bazamure umusaruro.
 Nyuma Ministre Gatabazi yagiranye inama na Guverineri, abagize Inama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi, abikorera, sosiyete sivile, inzego z'umutekano n'abandi bavuga rikumvikana. 


Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yabagaragarije aho Akarere kageze mw'iterambere amahirwe gafite mu kuryihutisha n'ibibazo birikoma mu nkokora.

Nyuma yo  kungurana ibitekerezo abari mu nama biyemeje ubufatanye bwimbitse kugirango Akarere gatere intambwe igaragara mw'iterambere. Mu rwego rwo kumenyekanisha Akarere biyemeje gushyiraho ikipi y'umupira w'amaguru. Ibibazo byagaragajwe birenze ubushobozi  bw'Akarere Minisitiri Gatabazi yiyemeje kuzabikorera ubuvugizi.
Ku munsi wa 2 w'uruzinduko rwe Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye inama n'abakozi kuva ku kagari kugera ku Karere.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yagaragaje imiterere y'ikibazo cy'abakozi badahagije haba mu bitaro, mu tugari, imirenge no ku Karere. Yanagaragaje ko ahatangirwa service zimwe na zimwe hakwiriye kuvugururwa: Inyubako y'Akarere,  imirenge 6 n'utugari 36 kimwe n'inyubako z'ibitaro bya Muhororo zishaje.
Minisitiri Gatabazi yabwiye abakozi ko abazaniye indamutso ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abasaba guhindura imikorere buri wese akagira igishya yinjiza mu mikorere ye.
Yabibukije ko bagomba kumenya no gusobabukirwa neza inshingano zabo kandi bagahora bisuzuma; gukomera ku murimo bakawuha agaciro gakwiriye; kudatekereza umushahara mbere y'akazi; guhoza unuturage kw'isonga. Ni muri urwo rwego yasabye ko abaturage bagomba gufaswa
kurwanya isuri mu gihe y'imyaka 2 gusa ikaba itagitwara ubutaka.

Yashimiye abakozi kuba baragize uruhare rukomeye mu kurwanya Covid-19 ikaba igenda icika intege.
Nyuma yo kuganira n'abakozi Minisitiri Gatabazi yagiye mu murenge wa Kavumu aganira n'abahinzi b'ibirayi. Bamugejejeho ikibazo cy'imbuto ibageraho ihenze kuko iva i Musanze asaba abakozi ba RAB kubafasha gukora ubutubuzi bw'imbuto. Banavuze ku kibazo cy'umuhanda ugiye gucika kuburyo bafite impungenge zo kugeza umusaruro wabo kw'isoko.
Aganira n"itangazamakuru Hon. Gatabazi yashimiye abaturage b'Akarere ka Ngororero by'umwihariko abikorera bafite ubushake bwo guteza imbere Akarere kabo.Yagarutse ku buryo abaturage bagomba guhabwa serivisi nziza. Yagarutse kandi  ku masuri atwara ubutaka yibutsa ko mu gihe cy'imyaka 2 kigomba kuba cyakemutse. Yanavuze ko azakora ubuvugizi ku bibazo bisaba ingengo y'imali iremereye ngo bibonerwe ibisubizo . Yagarutse ku mirire mibi asaba abaturage kurirandurana n'imizi babifashijwemo n'abayobozi.
 Yongeye kwibutsa abayobozi ko bagomba gukemura ibibazo by'abaturage ku gihe bakabarinda gusiragira ku biro byabo.

Minisitiri Gatabazi n'abo bari kumwe bafashe umwanya wo kunyura ku Mukore wa Rwabugiri mu murenge wa Kageyo hamwe mu hantu nyaburanga mu Karere ka Ngororero; asobanurirwa amateka yaho. Yasabye ko hashyirwa ibikorwa byabyazwa umusaruro ba mukerarugendo bakahayoboka ari benshi.
Avuye mu murenge wa Kavumu yasuye sosiyete zicukura amabuye y'agaciro  mu mirenge ya Ngororero na Gatumba.
Yasobanuriwe imikorerere y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butangiza ibidukikije hakoreshejwe tekinoliji igezweho. Yasabye ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko bwacika burundu.

URUZINDUKO RWA MINISITIRI GATABAZI MU MAFOTO


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->