Ngororero: Minisitiri Biruta aributsa abaturgae gukora cyane bakigira
Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu akaba n'Imboni y'Akarere ka Ngororero muri Guverinoma Hon. Dr Visenti Biruta yifatanije n'abaturage b'umurenge wa Gatumba mu muganda rusange ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Werurwe.
Umuganda waranzwe no gutera ibiti by'imbuto, kuvugurura urutoki, kugaburira abana indyo yuzuye no gusukura inzibutso.
Nyuma y'umuganda habaye inama n'abaturage bagezwaho ibiganiro ku kwigira (kuko ak'imuhana kaza imvura ihise).
Abaturage bahamagariwe kuzitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye Umutoni Gatsinzi Nadine Chief Gender Monitor (CGM)
yibukije abaturage kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bagatoza abana iri hame mu buto bwabo bagakura bafite iyi ndangagaciro izabafasha mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Minisitiri Biruta yibukije abaturage gukora cyane bakigira bityo bagashyigikira gahunda nziza y'Igihugu cyacu.


yo kwihaza " imfashanyo z'amahanga zikaza ari inyongera."
Minisitiri Biruta yagarutse ku bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asaba buri wese guharanira kubaka umuryango uzira ingengabitekerezo ya Jenoside no kwamagana abagamije kuyikwirakwiza bakoresheje ikoranabuhanga.
Yashoje uruzinduko rwe aganira n'abaturage bacururizaga muri centre ya Cyome bakaba bagomba kuzimukira kuri site ya Rubona mu kagari ka Gatsibo kubera ko ku Cyome hashobora gushyira ubuzima bwabo n'ibikorwa by'ubucuruzi mu kaga.
We n'itsinda yari ayoboye bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe n'abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, Perezida wa IBUKA mu Karere na bamwe mu bajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere.
UMUGANDA RUSANGE NGARUKAKWEZI USOZA UKWA WERURWE MU MAFOTO














Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…