Ngororero: Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), irashishikariza abaturage bose gukora cyane bakigira.

Byagarutsweho mu muganda ngarukakwezi usoza ukwa Mata wabereye mu mirenge yose y’Akarere ka Ngororero.  Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Ndaro aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame UWAMBAJEMARIYA Florence yifatanije n'abaturage b'uyu murenge. 
Umuganda witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe n'abandi bagize Komite Nyobozi hamwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano.
Umuganda wibanze ku gusibura imihanda no kubakira abatishoboye.
Nyuma y'umuganda abayobozi  baganiriye n'abaturage ku butumwa bwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu bwerekeye  kuri gahunda ya Leta yo
GUKANGURIRA ABATURAGE GUKORA CYANE NO KWIGIRA BAKIVANA MU
BUKENE. 

Muri gahunda ya Leta yo gufasha abaturage b’amikoro make kwivana mu bukene mu
buryo burambye, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), irashishikariza
abaturage bose gukora cyane bakigira.
Abaturage barasabwa kwita cyane kuri ibi bikurikira:
- Ufashwa na Leta cyangwa abafatanyabikorwa bayo, amenye ko ubufasha
butazahoraho, akore agamije kwigira.
- Buri wese yite ku mahirwe na gahunda Leta n’abafatanyabikorwa bayo
bamwegereza kugira ngo bimufashe gutera intambwe mvabukene.
- Niba uri mu bukene, tera intambwe ujye mu bazamuka, witandukanye
n’abiremaza, bahora baganya. Hindura imyumvire uzirikane ko ubufasha atari
umurage maze ukoreshe neza ubwo uhabwa buzasige wigize.
Umuntu wese uri mu nzira yo kwivana mu bukene akwiye kwirinda ibintu bikurura
ubukene birimo: Ubusinzi, Ubunebwe, Gusesagura, Amakimbirane, Ubuharike,
Guta ishuri kw’abana, Kutazigama, kutita ku mirire n’imikurire y‘abana n‘ibindi.

Abaturage kandi bakomeje gushishikarizwa kwimakaza ISUKU N’ISUKURA:
Mu rwego rwo kunoza isuku y’ahahurira abantu benshi, abatanga serivisi ndetse
n’abakoresha serivisi z’ahahurira abantu benshi barasabwa kwita kuri ibi bikurikira:
Kwita ku isuku y’aho bakorera, n’isuku y’inyubako zihuriramo abantu benshi zigahora
zifite isuku ihagije; Kwita ku isuku y’ubwiherero no gushyiramo ibikoresho by’isuku
bihagije; Gushyiraho ahashyirwa imyanda habugenewe cyangwa gukorana na sosiyete
zitunganya imyanda; Kugenzura ko ahagenewe gushyirwa imyanda hadahinduka imyanda.


Abaturage kandi bahawe ubutumwa bwa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi bwerekeye KWIRINDA NO GUKUMIRA IBYAGO BYO KWIBASIRWA N’IBIZA MURI IBI BIHE
BY’IMVURA Y'ITUMBA.
Hashingiwe ku makuru y’iteganyagihe agaragaza ko hari imvura nyinshi muri ibi bihe
by’itumba, ndetse hamwe na hamwe ikaba nyinshi ku isanzwe igwa, kandi izakomeza
kugaragaramo imiyaga ndetse n’inkuba; ubwinshi bwayo bukaba butuma hari ibice
byatangiye kwibasirwa n’ingaruka z’ibiza bitandukanye harimo umuyaga mwinshi,
inkuba, inkangu ndetse n’imyuzure.
Ibisabwa Abanyarwanda:
• Kwimuka by’igihe gito ahashobora kwibasirwa n’ibiza mu buryo bworoshye,
Kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda inkuba harimo:"Kugama mu nzu
mu gihe cy’imvura irimo imirabyo, Kutugama munsi y’iminara n’ibiti birebire,
Kwirinda kureka amazi mu mvura, Gushyira imirindankuba ahahurira abantu
benshi”, Kuyobora amazi ahabugenewe tuyabuza kwinjira mu ngo no mu nzu
zacu, Kuzirika ibisenge by’inzu no kwitwararika mbere yo kwambuka imigezi
n’ibiraro bishaje.

Abaturage nabo bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n'ibiyifuzo. Ibibazo byabajijwe byahawe umurongo.


Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →
-->