Ngororero: MINEMA yanyuzwe n'imyiteguro y'Akarere mu guhangana no gukumira ibiza
Itsinda ryaturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi riyobowe n'Umuyobozi Mukuru muri iyi minisiteri Bwana Rukebanuka Adalbert riri mu Karere ka Ngororero aho baje kureba aho aka Karere kageze mu kwitegura guhangana no gukumira ibiza.
Basanze ubukangurambaga bugeze kure binyuze mu nteko z'abaturage.
Hari command posts zikora umunsi k'uwundi ku rwego rw'Akarere n'imirenge, hateguwe kandi ahantu hatandukanye hakwakira abaturage baramutse bagwiririwe n'ibiza.



DG Rukebanuka:
"Nk'uko byagaragaye mu bushakashatsi n' ikusanyamakuru, 80% by'ibiza biba hagati y'amatariki ya 20/04-10/05. Ayo matariki niyo turimo muri iki gihe.
Bisaba gukora amasaha 24/7 kugira ngo ubuzima bw'abantu n'ibyabo birusheho kubungwabungwa."
Umuyobozi Mukuru muri MINEMA yashimiye uburyo yasanze Akarere ka Ngororero kiteguye guhangana no gukumira ibiza anatanga ubutumwa bwa Minisitiri wa MINEMA bushimira ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero uburyo bahora kiteguye.
Inama yitabiriwe n'intumwa z'ikigo cy'Igihugu cy'ubutaka, iza WASAC, inzego z'Umutekano, abayobozi b'amashami, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge n'abakozi b'Akarere.
Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere Madame Nyiramasengesho Jeannette, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…