Ngororero: Minaloc na Mininfra bahagurukiye gushaka igisubizo cy'imihanda n'ibiraro byasenywe n'ibiza.

Nyuma y'uko imirenge 6 kuri 13 igize Akarere ka Ngororero ishyizwe mu bwigunge n'ibiza byashenye ibiraro n'imahanda abayobozi batandukanye basuye Akarere ka Ngororero bibonera ubukana bw'ikibazo.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko Francois yatabajwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid maze kuwa 14/05/2021 yigerera  aho ibiza byabereye: 

1. ku muhanda Kazabe-Kavumu-Sovu (amasuri n'inkwangu byarawushenye)

2. ku muhanda Kazabe-Kageyo-Rutsiro (ikiraro cyatwe n'umugezi wa Satinsyi)

3.ku muhanda Ngororero- Vunga (inkangu yatwaye umuhanda iwucamo 2)

Guverneri Habitegeko yavuze ko ibiri mu bushobozi bw'Akarere mu guhanagana n'ibi bibazo nk'umuganda byakorwa naho ibirenze ubushobozi bwako bigakorerwa ubuvugizi.

Ubuvugizi yarabukoze maze icyumweru kitararangira Minister wa Minaloc Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney nawe aba ageze muri aka Karere. Hari kuwa 19/05/2021. Nyuma yo kwibonera ibyabaye yavuze ko ibitera ibiza kugira ubukana budasanzwe nk'amasuri n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko bibonerwa umuti wa burundu. Aha ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero bwahise bufata umwanzuro ko mu gihe cy'amezi 2 kurwanya isuri bigomba kuba byarangyie k'ubutaka bw'Akarere bwose.

Nyuma y'iminsi 3 Minister Gatabazi avuye mu Karere ka Ngororero mugenzi we ufite ibikorwa remezo mu nshingano Hon. Claver Gatete nawe yarahageze (22/05/2021)
Delegation yari ayobowe  irimo intumwa za  RTDA na company ya Horizon yakiriwe n'umuyobozi  w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe na  VM FED Bwana  UWIHOREYE Patrick, abayobozi b'nzego z'umutekano  na ba engeneers b'Akarere.
Nawe yasuye aho ibikorwaremezo (imihanda, amateme) byangijwe n'ibiza.
Ahasuwe :
1.Umuhanda wa kaburimbo MUHANGA-NGORORERO-MUKAMIRA aho waciwe n'inkangu mu  mirenge ya Muhororo Ngororero Hindiro na Kabaya ku ruhande rwa Ngororero na Jomba mu Karere ka Nyabihu
2.Ikiraro cyatwawe n'umugezi  wa Satinsyi kuri feeder road Kazabe-Rutsiro
3. Feeder road Ngororero-Nyabarongo-Vunga  waciwe n'inkangu.

Minister Gatete yijeje Akarere ko gusana ibi bikorwaremezo biri mu byihutirwa  kandi ko birakorwa mu gihe cya vuba.

Uku gucika kw'imihanda kwateje igihombo bamwe mu bahinzi. Nko mu murenge wa Kageyo umusaruro w'ibitunguru wabuze inzira ikilo kiva ku mafaranga 600 kigera ku mafaranga 80
Abaturage b'Akarere ka Ngororero bishimiye izi ngendo z'aba bayobozi. Bavuga ko ubu bafite icyizere cy'uko bagiye kuva mu bwigunge ubuhahirane bukongera kugenda neza.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->