Ngororero: Mayor Nkusi yasabye abarezi kwirinda umugayo mu kazi
Uyu munsi umuyobozi w'Akarere bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterembere ry'imibero myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine, inzego z'umutekano yayoboye inama y'uburezi yaguye ku ngingo zikurikira:
Imyiteguro y'itangira ry'umwaka w' amashuli 2022/2023,
Kugaburira abana kw'ishuli, gusubiza abana mw'ishuli ku barivuyemo, uburyo bushya bwo gutanga amanota ku basoza icyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'amashuli yisumbuye (grading), imyitwarire ikwiye kuranga umurezi.



Mayor Nkusi: "tugomba kuba mu kazi tugakora neza kurusha uko twakoraga, buri wese akabazwa ibyo akora, umuyobozi w'ishuli akita ku ishuli nk'uko yita ku rugo rwe...
Ishuli rigomba kubera urumuri aho riherereye; ishusho y'uburezi igomba guhinduka tugaharanira kwanga umugayo mu kazi."
Ibyavuye mu bugenzuzi:


Umugenzuzi w'uburezi mu Karere ka Ngororero yashyize ahagaragara ibyavuye mu bugenzuzi yakoreye mu mashuli:
Umwanda muri amwe mu mashuli by'umwihariko mu bwiherero, kutarangiza neza inshingano kuri bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuli no ku balimu, kutita ku bikorwa remezo kuri bamwe mu bayobozi, imyitwarire idahwitse kuri bamwe mu bayobozi n'abalimu, imikorere n'imikoranire ituma akazi katagenda neza.
Ku bijyanye no gusubiza abana mw'ishuli, muri buri mudugudu hagomba gushyirwaho Komite ikurikirana ubwitabire bw'abana. Uyu mwaka abataye ishuli bavuye ku 3000 hasigaye 217
"Kunda ishuli program" nayo izafasha mu gukemura ikibazo.
Kugaburira abana kw"ishuli bigomba gukorwa 100% muri buri shuli.
Muri iyi nama hanatanzwe ubutumwa bijyanye na gahunda ya Ejo Heza mu banyeshuli, Gukingira Covid-19 ku bana bafite hagati y'imyaka 5 na 11.
Inama yitabiriwe kandi n'umugenzuzi w'uburezi mu Karere ka Ngororero, abakozi bo mw'ishami ry'uburezi, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge abashinzwe uburezi mu mirenge n'abayobozi b'ibigo by'amashuli abanza n'ay'isumbuye yo mu Karere.
Iyi nama ije ikurikira iyabereye ejo hashize i KARONGI ku burezi; yayobowe na Guverineriw'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko Francis ikitabirwa n'intumwa za Minisiteri y'uburezi, abayobozi b'uturere n'ababungirije bashinzwe imibereho myiza y'abaturage, abayobozi b'ibigo by'amashuli abanza n'ay'isumbuye yo mu ntara y'Iburengerazuba
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…