Ngororero: LODA ikomeje kwita ku bagore batwite n'abafite abana batarengeje imyaka 2 babarizwa mu miryango ifite amikoro make

Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Inzego z'Ibanze LODA Bwana Bazirema Eric ari mu karere ka Ngororero mu gikorwa cyo gukurikirana imitangire y'inkunga y'ingoboka igenewe abagore batwite n'abana batarengeje imyaka 2 babarizwa mu miryango ifite amikoro make(Nutrition Sensitive Direct Support- NSDS).


Iyi nkunga ni imwe mu nkingi zigize gahunda ya Leta igamije kurwanya imirire mibi n'igwingira kuva umwana agisamwa kugeza agize imyaka 2.
Ibi bikorwa hatangwa inkunga y'amafaranga kugirango:

- bongererwe ubushobozi bwo kubona no gutegura ifunguro ry'umubyeyi n'umwaka;

- bashishikarizwe kandi boroherezwe kwitabira serivisi z'ubuvuzi zifasha mu gukurikirana imikurire y'umwana n'imirire ye mu minsi 1000 ya mbere y'ubuzima.

Inshingano ugenewe iyi nkunga agomba kuzuza:
Umugore utwite agomba kwipimisha inshuro 8 zateganijwe na Minisiteri y'ubuzima kandi akazabyarira kwa muganga.
Naho umubyeyi ufite umwana utarengeje imyaka 2 nyuma yo kubyara ajya kwa muganga nibura inshuro 2 mu byumweru 6 bibanza kugirango bamufashe gukurikirana ubuzima bwe n'ubw'umwana; agomba kandi kubahiriza gahunda zo gukingira umwana zitangwa n'ikigo nderabuzima cyangwa Abajyanama b'Ubuzima; kubahiriza gahunda mbonezamikurire itangwa n'ikigo nderabuzima n'Abajyanama b'Ubuzima; asabwa kandi kwitabira gahunda zo kuringaniza urubyaro.
Izindi nshingano:
Uwagenewe inkunga agomba kwita ku mikurire y'umwana yorora amatungo mato (nibura inkoko 2 zitanga amagi); gutera nibura ibiti 2 by'imbuto; kugira umurima w'igikoni utunganije kandi utanga umusaruro.
Agomba kandi kwita ku isuku n'isukura bigaragarira mu kugira isuku ku mubiri no ku myambaro muri rusange; kugira ubwiherero bufite isuku kandi bupfundikirwa; kugira isuku aho barara no mu gikoni.

Uwagenewe inkunga agomba kwitabira Ibikorwa by'iterambere nko kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ari nako aharanira kwigira no guteganyiriza Ejo Heza.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->