Ngororero: kwishyura ubwisungane mu kwivuza byafatiwe ingamba nshya

 Igikorwa cyo gutangiza umwaka w'ubwisungane mu kwivuza 2021/2022 cyabereye mu murenge wa Kageyo ku rwego rw'Akarere kuri uyu wa 19/03/2021. Cyayobowe n' Umuyobozi  w' Akarere  ka  Ngororero Bwana  NDAYAMBAJE Godefroid.

Nyuma yo kugaragarizwa uko umurenge wa Kageyo  n'utugari bihagaze muri Musa ya 2020/2021 aho uyu murenge  uri ku mwanya wa 12/13 na 80,24%,  kandi bigaragara ko bishoboka ko nawo umwanya wa mbere muri Musa wawubona; hafashwe ingamba zikurikira:

1. Umurenge ugomba kugura amakayi ya ba mutwarasibo yo kwandikamo ingo zigomba kugira ubwishingizi zose bitarenze kuwa kabiri taliki ya 23.03.2021 bityo bikajya biborohera kumenya abarangije kwishyura n'abatari barangiza
2. Amasibo yose agomba guhiga akagaragaza igihe Musa  izaba yarangije kwishyurwa.
3. Abashinzwe ubuzima mu mirenge bongeye gusabwa kujya batanga raporo ya buri mugoroba igaragaza uko ubukangurambaga bwagenze kuri buri kagari
4. Abayobozi bose bagomba gukorera hamwe bagahana gahunda yo kujya bahura rimwe mu cyumweru bakaganira ku mbogamizi bahuye nazo bagafata ingamba.

  Igikorwa cyo gutangiza umwaka wa MUSA 2021/2022 cyabaye mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero. Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu bwana Uwihoreye Patrick yatangije iki gikorwa mu murenge wa kavumu naho mugenzi we ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine yakoreye mu murenge wa Muhanda.

Umwaka wa ushize warangiye akarere ka Ngororero kari kuri 85% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza
Ibindi byaganiriweho:
 - Covid _19. Aha  Umuyobozi w'Akarere yongeye kwibutsa abaturage ibibi bya Covid abasaba gukomeza ingamba zo kuyirinda
-  Abasenyewe n'ibiza
Umuyobozi w'Akarere yasabye abayobozi bo mu murenge wa Kageyo kubishyiramo ingufu bikarangira vuba bishoboka.
- Inyubako z'amashuri
Umuyobozi w'Akarere yibukije  ko Leta yatanze amafaranga menshi ngo amashuri yubakwe, asaba ko hagomba gukorwa ibishoboka byose buri mwana akagana ishuri.

Abitabiriyeigikorwa cyo gutangiza umwaka w'ubwisungane mu kwivuza:

- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari na ba SEDO
- Ba mutwarasibo
- Abahagarariye inama z'abahetsi
- Abakuru b'Imidugudu
- Abahagarariye abajyanama b'ubuzima
_-Inshuti z'Umuryango
- PSF
- Abajyanama b'Ubuhinzi


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->