Ngororero: Kwibuka ku nshuro ya 27 birakomeje
Kuri uyu wa 30/05/2021 kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi byakomereje ku rwibutso rwa jenoside yakorerwe abatutsi rwa Ngororero
Igikorwa cyaranzwe n'ibiganiro bitandukanye:
1. Ku mateka ya jenoside, ingengabitekerezo yayo n'ibyaha bifitanye isano nayo
2. Uhagarariye umuryango mugari w'abarokotse jenoside mu Karere ka Ngororero yavuze ko batazahwema kwibuka, anasaba ko abazi aho imibiri iherereye baherekana igashyingurwa mu cyubahiro.
3 Perezida wa Ibuka yashimiye ubuyobozi butahwemye kuba hafi abacitse kw'icumu ubu bakaba bamaze gutera intambwe ikomeye biyubaka.
4. Mayor Ndayambaje Godefroid yihanganishije abarokotse jenoside, agaya ubuyobozi bubi bwateguye jenoside bukanayishyira mu bikorwa.
Yijeje abarokotse jenoside ko Akarere kazakomeza kubafata mu mugongo kanabafasha kubonera ibisubizo ibibazo baba bahuye nabyo.
Igikorwa cyaranzwe kandi no kunamira inzirakarengane 8,473 ziruhukiye kuri ruriya rwibutso no gushyingura mu cyubahiro imibiri 2 yabonetse.
Abandi bitabiriye igikorwa: VM/ASOC Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine, abayobozi b'inzego z'umutekano, abahagarariye umuryango mugari w'abarokotse jenoside mu Karere ka Ngororero n'abakozi b'umurenge wa Ngororero.










Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…