Ngororero: Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byakomereje mu murenge wa Kavumu
Kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komini Ramba byabereye mu murenge wa Kavumu ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi aharuhukiye inzirakarengane 375.
Uhagarariye imiryango y'abacitse kw'icumu mu cyahoze ari komini Ramba (Kavumu, Kageyo na Sovu) Bwana Budengeri Eulade yavuze ko ijambo rutwitsi ryavuzwe na Mugesera Leon ahitwa mu Birembo no ku Kabaya ko "abatutsi bacishwa inzira ya Nyabarongo bagasubira aho baturutse" ari ryo ryongereye ubukana bwa jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komini Ramba.
Muri uyu murenge wa Kavumu hari abana 15 bajugunywe mu cyobo ari bazima abicanyi babarenzaho itaka.
Mu buhamya bwe Cyilima warokotse jenoside yavuze k'urupfu rw'agashinyaguro aba bana bishwe mu cyahoze ari umurenge wa Bayi: Abicanyi bategetse ba nyina gucukura icyobo cyo kubajugunyamo. abana bahondokeyemo bapfa nyuma y'iminsi 3. Harimo abahetswe n'ibitambambuga.
Bwana Cyilima yasabye ko aho aba bana biciwe hashyirwa ikimenyetso kikandikwaho amazina yabo.
Yavuze ko abacitse kw'icumu banze guheranwa n'agahinda ubu bakaba bageze kure biyubaka; asaba ko amazu bubakiwe ashaje yasanwa.
Perezida wa Ibuka yashimiye ubuyobozi bw'Akarere uburyo bukomeza gufata mu mugongo abarokotse jenoside, asaba ko imiryango yazimye burundu yajya yibukwa by'umwihariko.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yagarutse ku mateka ashaririye ya jenoside yakorewe abatutsi n'uruhare ubuyobozi bubi bwayagizemo.
Yashimiye intambwe abarokotse jenoside bamaze gutera biyubaka n'uruhare rwabo mu kubaka ubumwe bw'abanyarwanda. Yavuze ko ubuyobozi bw'Akarere butazahwema guharanira icyarushaho gutuma imibereho yabo ikomeza kuba myiza kurushaho.
Yashimiye abarinzi b'igihango bashoboye kugira abo barokora mu gihe abayobozi bo barimo batiza umurindi abicanyi. Yashimiye ingabo zahagaritse jenoside zikabohora u Rwanda.
Yijeje ubufatanye kugirango aho bariya bana 15 bajugunywe hajazashirwe ikimenyetso kizatuma amateka yabo atibagirana.
Habayeho kunamira inzirakarengane ziruhukiye ku rwibutso rwa Kavumu hashyirwaho indabyo.
Umuhango witabiriwe na ba vice mayors bombi, abayobozi b'inzego z'umutekano, abarinzi b'igihango, abakozi b'imirenge ya Kavumu, Kageyo na Sovu.






Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…