Ngororero: Kubakira abasenyewe n'ibiza biri muri gahunda zihutirwa: Mayor Ndayambaje

Akarere ka Ngororero buri mwaka gahura n'ibiza bihitana abantu n'ibyabo. Ibi bituma buri mpeshyi habaho kubakira abasenyewe nabyo. Muri iki gihe hari gusizwa ibibanza, gutunda amabuye ya fondasiyo no kubumba amatafari. Ibi bikorwa biri kubera hirya no hino mu mirenge

Ni muri urwo rwego mu murenge wa Ndaro habaye umuganda wo kubakira abatishoboye basenyewe n'ibiza witabiriwe n'umuyobozi w'akarere ka Ngororero Bwana NDAYAMBAJE Godefroid ari kumwe na Brig.Commander Col Edgar SAFARI n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano hamwe n'abaturage bo mu kagari ka Bijyojyo. Habumbwe amatafari 2200 hanatangizwa igikorwa cyo kubaka inzu 4 z'abatishoboye bahuye n'ibiza.
Nyuma y'umuganda abawitabiriye baganiriye ku
1.Umutekano
2.Kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe
3.Kugarura ku ishuri abana baritaye
4.Mutuelle de sante
5. Kurwanya Ruswa.

Mayor Ndayambaje yashimiye abaturage bitabiriye umuganda abasaba gukomeza kurangwa no kugira umutima utabara mu kubakira bagenzi babo. Yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda zihutirwa z'Aakarere.

Mu Karere ka Ngororero harabarurwa abantu 2116 bazubakirwa muribo 217 baguriwe ibibanza bazubakirwa amazu guhera kuri fondasiyo.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->