Ngororero: Koperative z’ubuhinzi zifite uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Kuva mu myaka yo hambere ubuhinzi bwarakorwaga ndetse na n’ubu. Mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi bufatwa nk’umurimo usuzuguritse; ariko uko iminsi ihita bigenda bihinduka. Iyi niyo mpamvu abajyanama b’ubuhinzi mu Karere ka Ngororero bahisemo kwibumbira mu makoperative kugira ngo bubafashe kwiteza imbere kandi birambye.

Hashingiwe ku bintu byinshi bitandukanye umubare w’abantu benshi ku isi ufata ubuhinzi nk’umurimo usuzuguritse. Hari abavuga ko nta mafaranga ahagije avamo, kandi ko ari akazi gatera abagakora gusa nabi, imvune nyinshi ndetse no gutegereza inyungu mu gihe kirekire. Gusa ariko uko iminsi ishira bigenda bihinduka bitewe n’uko hongewemo ikoranabuhanga. Abajyanama b’ubuhinzi mu murenge wa Ngororero bibumbiye hamwe bakora koperative y’ubuhinzi. Bamaze iminsi mu buhinzi bw’amashu butagenze neza kubw’impamvu turavuga.

Habumugisha Batiste ahagarariye koperative Zamuka muhinzi Ngororero ikunda kwibanda ku guhinga ibigori n’ibishyimbo. Iyi koperative kandi ikorera mu murenge wa Ngororero akagari ka Nyange mu gishanga cya Bwafu. Uyu muyobozi w’iyi koperative yavuze ko bafite abanyamuryango 42 kandi ko bamaze imyaka 4 bakora nka koperative. Gusa imbogamizi ngo ni nyinshi.

Imbogamizi yahise avuga ni uko nta butaka bafite bigengaho; aho yagize ati: << ubu ubutaka dufite ni ubwo dutizwa n’Akarere bityo tukaba duhorana impungenge z’ukuntu twabigenza mu gihe Akarere kaba katwatse ubutaka bwako>>. Twamubajije icyo bari guteganya mu gukemura icyo kibazo avuga ko bari kwegeranya amikoro kugira ngo bashake ubutaka bwabo bigenga ho.

 

Aha ni mu gishanga cya Bwafu aho bamaze iminsi bari mu buhinzi bw'imboga z’amashu.   

Dusabemariya Solange na we ni umunyamuryango w’iyi koperative. Mu byo yatangaje, yakunze kugaruka ku mikorere yabo muri rusange. Gusa avuga ko bagikeneye kwiyubaka nka koperative; ati<< iyo urebye usanga dukeneye ibintu byinshi kugira ngo tube koperative ihamye ati nk’ubu nta butaka bwacu twigenga ho dufite,  ndetse tunakeneye inyubako yadufasha mu kubona aho kujya duhunika ibisarurwa byacu kandi tukahagira nk’aho tubarizwa>>.

Twamubajije impamvu umusaruro w’izi mboga za mashu utabaye mwiza, asubiza avuga ko bahuye n’imbogamizi nyinshi zitandukanye zatumye umusaruro utaba mwiza nk’uko bikwiye. Yagize ati <<twamaze kuzitera izuba rihita riva ari ryinshi bituma imigezi twifashishaga mu kuzivomerera ikama imboga zibura amazi zimera nabi>>. Mu by’ukuri iyo urebye usanga barahuye n’ibihombo bikomeye.

Twanamubajije ku bijyanye n’imikoranire yabo n’inzego z’ubuyobozi zibashinzwe, asubiza agira ati: << nta kintu na kimwe twashinja ubuyobozi kuko buradukurikirana umunsi ku munsi ndetse bakanagerageza gukemura ibibazo tuba twabagejejeho>>. Yanavuze ko ubuyobozi bwabateye inkunga y’imashini 1 ibafasha mu gikorwa cyo kuvomerera ibihingwa. Muri rusange imikoranire ni myiza hagati yabo.

 Aho bakuriza ingemwe mbere y'uko bazitera mu murima.

Murangwabugabo Jean Claude ni umukozi w’umurenge ushinzwe ubuhinzi avuga ko nk’uko bakurikirana ubuhinzi bw’abaturage umunsi ku wundi, n’iyi koperative y’Abajyanama b’ubuhinzi Zamuka muhinzi Ngororero bakurikirana ibikorwa byayo bya buri munsi kandi ko bikomeje. Yongeye ho ko ari koperative igaragaza imbaraga n’ubushake mu bikorwa byayo by’ubuhinzi.

Twanamubajije ku bijyanye no kuba  ari abajyanama b’ubuhinzi niba babihuza bikagenda neza. Yasubije avuga ko bibafasha cyane kubera ko bahugura abandi ibyo na bo bashyira mu bikorwa. Ati<<mu by’ukuri iyo tubahaye amahugurwa mu buryo bw’imvugo n’inyandiko ntabwo biba bihagije ahubwo ni ngombwa ko babanza kubishyira mu bikorwa kugira ngo bigishe ibyo bakora. Anavuga ko kubera habaye ho ihindagurika ry’ibihe biri gutuma umusaruro uba muke.

Muri rusange iyo witegereje ubuhinzi bw’igihembwe cya gatatu (C) cy’umwaka wa 2019-2020 usanga kitaragenze neza bitewe n’uko izuba ryavuye kare ndetse rikaba ryaravuye igihe kirekire. Bashingiye kuri ibi kandi banavuga ko hari impungenge ko n’igihembwe cya 1 cy’umwaka wa 2020-2021A gishobora kutazagenda neza gusa ariko ko bafite n’ikizere cy’ibyiza. Kuba abaturage muri rusange bavuga ko babonera inama n’ubundi bufasha hafi, bigira uruhare runini mu kuba hari abaturage bari kwifashisha ubuhinzi nk’igikorwa cyo kubageza ku iterambere. Mu bigaragara ni uko ubuhinzi bwitaweho bwafasha no kurandura imirire mibi.

Isengwe Eloi umunyeshuri wimenyereza umwuga mu Karere ka Ngororero.

  


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->