Ngororero: JADF Isangano yemeje amabwiriza ngengamikorere
Inteko rusange y'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngororero bibumbiye muri JADF ISANGANO yateranye iyobowe n'Umuyobozi wayo Padiri Rutakisha Jean Paul.
Ingingo nyamukuru yaganiriweho muri iyi nteko ni
Ukwemeza amabwiriza ngengamikorere ya JADF ISANGANO mu Karere ka Ngororero.
Mu guha ikaze abitabiriye iyi Nteko Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema gushakira abaturarwanda iterambere rirambye.


Yashimiye uruhare ry'Abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage mu ngeri zose haba mu buhinzi, uburezi, ubuzima, imibereho myiza, kuzamura imyumvire y'abaturage, gushakira ibisubizo ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage, kurwanya imirire mibi n'igwingira,....
Abitabiriye iyi nteko basuzumye ingingo ku yindi y'amabwiriza ngengamikorere ya JADF ISANGANO bayakorera ubugororangingo nyuma baza kuyemeza.
Umuyobozi w'Akarere yasabye ko ibiro (offices) by'abatanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO byose byabarizwa mu Karere ka Ngororero.
Muri iyi nteko habayeho kwakira abafatanyabikorwa bashya.


Inteko yanunguranye ibitekerezo ku buryo bwo gufasha urubyiruko 194 bavuye mu bigo ngororamuco gusubira mu buzima busanzwe.
Mayor Nkusi: "tugomba kubarinda gusubira mu buzima bavuyemo tubashakira ibikoresho bijyanye n'imyuga bize kugira ngo babone uko baguma mu miryango yabo kandi bafite icyo gukora " Ingengo y'imari ikenewe kugirango ibi bigerweho iragera kuri 32,306,000 frws.
Abitabiriye inteko biyemeje gushakisha uburyo uru rubyiruko rwafashwa.
President wa JADF isangano yamenyesheje abitabiriye inteko ko Ikigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere (RGB) kigiye kuzaza gukora isuzumamikorere y'abafatanyabikorwa.
Yanabamenyesheje ko umunsi murikabikorwa (Open day) wegereje (intangiro za Kamena) bityo ko batangira kuwitegura.
Bibukijwe gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene (Graduation) basabwa kwirinda guhuriza ibikorwa ku bagenerwabikorwa bamwe kuko bituma Graduation itagenda neza.
Vise president w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana SEBAZUNGU Modeste nawe yashimiye imikorere n'imikoranire hagati ya JADF Isangano n'Inama Njyanama. Yabasabye gukomera kuri gahunda ya Graduation kuko gufasha abaturage kwivana mu bukene bikwiye kuba intego ya buri wese.



Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…