Ngororero: abagenerwabikorwa batagiraga aho kuba bishimiye ko bahinduye imibereho
Abatujwe heza mu murenge wa Muhanda, akagari ka Mashya babigaragaje mu mbyino no mu midiho uyu munsi kuwa 11/07/2022 ubwo mu Karere ka Ngororero hakorwaga isuzuma harebwa aho Akarere kageze mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage HSIs (Human Security Issues).
Iri suzuma ryakozwe n'itsinda rya bamwe mu bagize Taskforce yo ku rwego rw'igihugu aribo:SEMWAGA Angelo Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Local Government Inspection Directorate/MINALOC akaba ari nawe wari uyoboye itsinda ryasuye Akarere, MUKAMUNANA Alphonsine intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, BIZIMUNGU Geofrey intumwa ya minisiteri y'urubyiruko na MUSHIRARUNGU Consolatrice wo muri NISS.



Iri tsinda ryakiriwe na Bwana NKUSI Christophe Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'Abayobozi b'Akarere bungirije bombi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Abayobozi mu Nzego z'Umutekano zikorera mu Karere n'Abandi bagize District Human Security Issues Taskforce.
Ibyakozwe muri iri suzuma ni ibi bikurikira: Kugaragaza aho Akarere kageze mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage mu nkingi zose, ubujyanama ku byanozwa mu gukemura HSIs, gusuzuma inyandiko zirebana n'umuhigo wo gukemura HSIs, gusura umurenge wa Kabaya harebwa aho ugeze mu gukemura ibi bibazo, inyandiko zirebana n'umuhigo wo gukemura HSIs, gusura umwe mu baturage wubakiwe inzu no gusura Akagali ka Kabaya harebwa inyandiko zirebana n'umuhigo wo gukemura HSIs, gusura abaturage bo mu murenge wa Muhanda mu kagari ka Mashya bubakiwe bataragiraga aho kuba.




Imbogamizi zagaragajwe n'ubuyobozi bw'Akarere ni ibiza bisenya ibyagezweho, imyumvire ya bamwe mu bagenerwabikorwa ikiri hasi n'ingengo y'imali idahagije. mu mwaka wa 2022/2023 biteganijwe ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage bizatwara agera kuri 1.026.000.000 frws
Abagenerwabikorwa bagaragaje ibyishimo byo kuba barahinduye imibereho bakava mu mazu ameze nabi ubu bakaba batuye mu mazu meza kandi akomeye, bakanaba baregerejwe amazi meza bagahabwa n'amashanyarazi.



Hatanzwe inama zitandukanye zizafasha mu gukomeza kunoza ikemura ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…