Ngororero: "Iri murikabikorwa ni umusogongero, ibyiza byinshi biri imbere": President wa JADF Isangano Padiri Rutakisaha J.Paul
Imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO ryari rimaze iminsi 3 ribera mu karere ka Ngororero rishoje kuri uyu wa 21/07/2022 abarisuye banyuzwe.
Bwana Bizimana Viateur umukozi w'umushinga RWARI (Rwanda Rural Rehabilitation Initative) ushinzwe ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye zo kuubungabunga ibidukikije hagamijwe kongera imibereho myiza y'abaturage n'ubukungu I mw'izina ry'abafatanyabikorwa bagenzi be bifuje ko ubutaha iminsi yo kumurika ibikorwa yakwiyongera kandi rikaba ryabera n'ahandi hatari mu Karere ka Ngororero.
Perezida wa JADF Isangano Padiri Jean Paul Rutakisha yagarutse ku insanganyamatsiko y'iri murikabikorwa igira iti:" kugaragariza abaturage ibibakorerwa ni umusingi w'iterambere n'imiyoborere myiza". Aha yagaragaje uburyo ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu bwashyize umuturage kw'isonga uyu akaba akwiriye serivisi nziza n'iterambere.



Yashimiye buri wese uruhare rwe mu kuba iri murikabikorwa ryaragenze neza baba abafatanyabikorwa, inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano, urubyiruko rw'abakorerabushake ndetse n'abaturage basuye bakanagura. Yashoje agira ati: "iri murikabikorwa dushoje wari umusogongero naho ibyiza byinshi biri imbere, ntituzatererana Akarere mu gutahiriza umugozi umwe duharanira iterambere ry'abaturage."


Umuyobozi w'akarere Bwana Nkusi Christophe yashimiye abafatanyabikorwa bagaragaje ubushake n'ubushobozi bwo guhanga udushya bagamije iterambere ry'abaturage. Ati mwagaragarije abagenerwabikorwa amahirwe bafite mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.
Yashimiye uruhare rwabo mu kwesa imihigo y'Akarere abizeza ubufatanye bw'Akarere mu kwihutisha iterambere no kurandura igwingira rikigaragara mu baturage. Yanabashimiye uruhare biyemeje mu kubungabunga ibidukikije harwanywa isuri ku buryo burambye.
Iri murikabikorwa ryashoje abafatanyabikorwa bahabwa ibyemezo by'ishimwe.




Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…