Ngororero: Irerero rigiye guhindura imibereho y'inshuke

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe;  mu murenge wa Muhanda mu kagari ka Gasiza hatashywe irerero ry'abana, igikoni cyaryo n'ubwiherero byuzuye bifite agaciro ka 24,802,892 frws. 
Iki gikorwa cyaherekejwe no gutunganya umurima w'igikoni no kugaburira abana indyo yuzuye.

Iri rerero ryubatswe mu rwego rw'ukwezi kwahariwe ibikorwa by'inzego z'umutekano (Ingabo na Police)  mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe.  
Insanganyamatsiko yagiraga iti: "Dusigasire umutekano wo nkingi y'iterambere, twimakaze isuku, turwanye imirire mibi n'igwingira"
n'igwingira"

Umuhango wo gutaha iri rerero wayobowe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe wagarutse ku kamaro rifite mu kurwanya imirire mibi n'igwingira, asaba abaturage kuribyaza umusaruro bohereza abana kuharonkera uburere, imyifatire n'ubumenyi kuko rizabsfasha gukangura ubwonko bakiri bato btyo rikabahindurira imibereho.

 Mayor Nkusi yavuze ko iki gikorwa ari  imwe nu mbuto z'imiyoborere myiza "dukesha ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere n'Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame"; aboneraho gusaba abaturage kurifata neza.

Umuyobozi w'Akarere yari kumwe na Visi Meya Mukunduhirwe Bejhamine, abayobozi b'inzego z'umutekano,  abaturage n'abayobozi b'umurenge wa Muhanda.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->