Ngororero: Inzego z'umutekano ni abafatanyabikorwa mu iterambere- Minisitiri Biruta

Mu gusoza ibikorwa  by'inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza EAC bimaze amezi 3 bizihuza n'abaturage; Minisitiri w'Umutekano akaba n'Imboni y'Akarere muri Guverinoma Hon.  Biruta Visenti yayoboye igikorwa cyo gutaha amazu 10 yubatswe ku bufatanye bw'Akarere n'inzego z'umutekano (Ingabo na Police) z'u Rwanda n'iza EAC mu murenge wa Gatumba kuri site ya Karambo.

Aha ikaze abashyitsi Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe  yaboneyeho gushimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buhora buzirikana iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.
Yasabye abahawe amazu kuyafata neza agira ati: "umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza".
Nyirabeza Vestine ni umwe mu bahawe inzu. Nawe yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu buhora buzirikana iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage bityo umuturage agahora ku isonga.
Ati ntitucyitwa abatishoboye kuko twashobojwe n'ubuyobozi bwiza buhora butuzirukana.
Hon. Minister Biruta wari umushyitsi mukuru yasabye bene amazu kuyafara neza kimwe n'ibikoresho birimo. Yabasabye gukora cyane bagatera imbere kurushaho.
Yashimangiye ko inzego z'umutekano  ari abafatanyabikorwa mw'iterambere rirambye asaba abaturage kuzishyigikira birinda icyahungabanya umutekano aho cyava hose.
Yashoje yifuriza abaturage umunsi mwiza wo Kwibohora ku nshuro ya 31.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco, abayobozi b'Inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere, Komite Nyobozi y'Akarere abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Gatumba n'iyo bihana imbibi.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->